Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina akomeje kuvuga ashize amanga ko byanga byakunda u Rwanda ruzafungura umubyeyi we aho akomeje kwemeza ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mukobwa wa Paul Rusesabagina atangaje ibi nyuma yuko Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yemeje ko mu kiganiro yagira na Perezida Paul Kagame, bagarutse kuri iki kibazo cya Rusesabagina aho USA yakomeje kwemeza ko yahawe ubutabera butanyuze mu mucyo.
Carine Kanimba yavuze ko nk’umuryango wa Paul Rusesabagina bishimiye ko abategetsi bakomeye ba USA bakomeje kuganira n’u Rwanda ku kibazo cy’umubyeyi wabo.
Avuga kandi ko atari America ivuga ko Paul Rusesabagina afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, ati “N’ibindi Bihugu na byo bibyemera bizakomeza gusaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa.”
Akomeza agira ati “Ikigaraga iki kibazo u Rwanda ruzagishakira umuti uboneke kuko ntaho bazagihungira.”
Carine Kanimba kandi ubwo aheruka kwitaba Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, na bwo yari yavuze ko afite icyizere gihagije ko u Rwanda ruzarekura umubyeyi we kuko iyi nteko yamwizeje kuzakomeza kotsa igitutu u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM