Ni Kenshi Ubutegetsi bwa DR Congo n’abaturage b’Ababakongomani bakunze gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 bavuga ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’umutekano muke mu gihugu cyabo.
Yaba abategetsi ba DR Congo n’abaturage, basaga nkaho bigira ba miseke igoroye bagaragaza ko ikibazo ari u Rwanda bo bakaba abere ari nako bishora mu mihanda bamagana ubutegetsi bw’u Rwanda n’imvugo zisesereza zuzuye urwango.
Ubu Leta ya DR Congo isa naho yabuze ayo icira nayo imira kubera uruhare rwayo mu gukorana no gufasha FDLR umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abakongomani bihutiye kwishimira icyegeranyo kitarajya ahabona cyakozwe n’inzobere za ONU ziheruka gusobanurira akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, ko hari ibimenyetso bifatika by’uburyo u Rwanda rufasha M23 .
Abakongomani ariko bashobora kuba baragarukiye kuri Paji ishinja u Rwanda gusa ,kuko muri icyo kegeranyo hari na Paji ishinja ubutegetsi bwa DR Congo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ufite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Si FDLR gusa kuko izi mpuguke zanagaragaje uburyo Leta ya DR Congo ikorana n’imitwe myinshi ibarizwa mu burasiba bw’icyo gihugu.
Ibi byanagarutsweho na Anthony Blinken ubwo yari mu Rwanda Ejo kuwa 11 Kanama 2022 kuko nawe yakomoje ku buryo ubutegetsi bwa DR Congo bukorana na FDLR.
Nyuma yo kubona ko atari ba Miseke igoroye ,ubu Leta ya DR Congo yaruciye irarumira kubera ko byagaragaye ko nayo atari shyashya kuko n’ubwo ihora ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 nayo imaze imyaka myinshi ikorana na FDLR kuva ku butegeti bwa Mobutu Sese Seko kugeza ku bwa Perezida Tshisekedi, bikaba bizagora ubutegetsi bwa DR Congo kumvikanisha ikibazo cyabo ku ruhando mpuzamahanga mu gihe itarahagarika gukorana na FDLR.
Hategekimana Claude
Byibura se barabyemera nabyo ra!??? hhhh Congo we!!