Ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi muri Mozambique mu Mujyi wa Mocimboa da Praia, bacyuye abaturage 437 bari barahunze ibitero by’imitwe y’iterabwoba.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko iki gikorwa cyabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022.
Aba baturage 437 bari bacumbitse mu Nkambi ya Chitunda IDP, bari barahunze ibitero by’iterabwoba byagabwe mu mujyi wabo wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri 2019.
Umwe mu bacyuwe witwa ANICA Mvita usanzwe umubyeyi w’abana batanu, yagaragaje akanyamuneza ko kuba asubijwe mu bye yari yarakuwemo n’ibyihebe.
Yagize ati “Njye n’abana banjye twari tubayeho nabi tudafite ibikenerwa by’ibanze muri iyi nkambi ariko ubu turizera ko ubuzima bugiye guhinduka.”
Ibi kandi byanashimangiwe n’Umuyobozi muri aka gace witwa Sumaila Mussa yavuze ko ubuyobozi bwa Mozambique buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo aba basubijwe mu byabo babashe gutangira ubuzima.
RWANDATRIBUNE.COM