Umunyarwanda ni we wise umwana we “Rwabuzisoni”, bijya guhura n’ibiteganywa n’ishyaka Padiri Thomas Nahimana uhora avuga nabi u Rwanda ndetse wanigeze gutangaza amakuru y’ibinyoma ku buzima bwite bwa Perezida Paul Kagame. Ngo iri shyaka ry’uyu wihaye Imana watannye, riri mu myiteguro yo kuza gukorera Politiki mu Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe na Nadine Kansinge Umuyobozi w’iri Shyaka kuwa 12 Kanama 2022.
Yagize ati “turi mu myiteguro yo kuza gukorera ibikorwa byacu bya Politiki mu Rwanda. mu gihe kiri imbere tukazabagezaho, imigabo n’imigambi y’uko ibintu bizagenda mu minsi irimbere.”
Abakurikiranira hafi ibikorwa by’iri shyaka n’uwarishinze ari we Padiri Nahimana Thomas, Bakomeje kwibaza niba iri shyaka rizemererwa gukorera mu Rwanda kuko hari imiziro myinshi rifite itatuma ryemererwa gukorera kuhakore.
Ubu Padiri Nahima Washinze Ishema Party, akaba ari na we ufatwa nka Boss waryo yiyita Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro mu rwego rwo kugaragaza ko atemera ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Abagize iri shyaka yabagize ba Minisitiri b’iyo guverinoma imaze imyaka hafi 7 Ishinzwe na Padiri Nahima Thomas.
Aba barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Padiri Nahima Thomas bakunze kumvikana ku bitangazamakuru bikorera kuri murandasi babiba urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ishingiye kuri Hutu Power.
Bakunze kumvikana kandi bavuga ko mu Rwanda habaye icyo bita Double Jenoside (Genoside Hutu) bagamije guphobya iyakorewe Abatutsi.
Ikindi ni amagambo asesereza yuzuye urwango agamije kubiba amacakubiri aho bakunze kuvuga ko Abanyarwanda bahunze 1959 bakaza gutahuka mu Rwanda 1994 Nyuma y’intsinzi ya FPR Inkotanyi ari abavantara bagamije kubambura ubunyarwanda.
Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda mu myaka 28 Ishize bavuga ko, bizagorana cyane kugira ngo iri shyaka ryemererwe gukorera mu Rwanda nk’uko riryifuza, mu gihe ritarahindura imyumvire ya cyera ishingiye ku ngengabitekerezo ya Hutu Power no gushinga guverinoma itemewe n’amategeko mpuzamahanga muri rusange n’ay’u Rwanda by’umwihariko
Claude HATEGEKMINA
RWANDATRIBUNE.COM