Abatuye muri komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburundi) bashinje abayobozi bo mu nzego z’ingabo n’umutekano ndetse n’abacuruzi gukorana n’umutwe w’inyeshyamba za FLN (National Liberation Front). Izi nyeshyamba zituye mu gasozi ka Kibira hafi ya komini ya Mabayi na Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke.
Abaturage batanze ibyo birego mu ruzinduko rwa guverineri w’iyi ntara. Guverineri amaze kumva ibi bibazo yabasezeranije ko hari uburyo bwo gusenya iri tsinda rya FLN.
Nk’uko byagarutsweho mu ruzinduko rwa guverineri wa Cibitoke binyuze muri komini, abaturage bamaganye abayobozi hamwe n’ingabo zakabaye zishinzwe umutekano nyamara bakifatanya n’izi nyeshyamba zimaze kuzengereza abaturage.
Nk’uko byatangajwe n’abatuye ku misozi ya Kibande, Rutorero, Ruhororo na Gafumbegeti bavuga ku mibanire imaze igihe hagati y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’inyeshyamba za FLN.
Bagize bati: “Izi nyeshyamba ziha ubuyobozi, amabuye y’agaciro mu rwego rwo kugura ibiryo biba byoherejwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Imbonerakure zikunze kwifatanya n’izo nyeshyamba basahura amazu yacu kandi basahura ibiryo byacu byose bakabijyana mu Kibira aho FLN ikambitse.
Guverineri w’intara ya Cibitoke yababajwe cyane n’aya makuru ndetse ahita asezeranya abari aho ko ibyo byose agiye kubyikurkiranira kandi agahana by’intangarugero umuyobozi wese azasanga koko akorana na ziriya nyeshyamba za FLN.
Abatuye cyane cyane muri iyi misozi yavuzwe haruguru bagaragaje impungenge zabo ku bijyanye no gukomeza kugira umutekano muke uterwa n’izi nyeshyamba za FLN.
Hashize imyaka irenga irindwi inyeshyamba za FLN zishinze ibirindiro muri aka gace ka Kibira,aho ikunda guturuka igiye kugaba ibitero byayo mu Rwanda.
Ni mugihe bamwe mubayobozi ba Komini Mabayi bari muri Gereza bazira gukorana na FLN.
Umuhoza Yves