Nyuma yuko Dr Frank Habineza atangaje ko mu bo yifuza ko bagirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda harimo Padiri Thomas Nahimana, hari ababinenze bavuga ko uyu Nahimana atari uwo kuganira na Leta kubera ibyo akunze gutangaza by’ibinyoma birimo n’ibyo yavuze kuri Perezida Paul Kagame.
Mu kiganiro “Murisanga” gitambuka ku Ijwi rya Amerika, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ni bande DGPR yifuza ko baganira na Leta y’u Rwanda”, Dr Frank Habineza ni bwo yagaragaje ko yifuza ko mu bo u Rwanda rukwiye kuganira na yo harimo uyu mugabo uba mu buhungiro wirirwa asebya u Rwanda.
Muri iki kiganiro cyatambutse mu cyumweru gishize, Dr Frank Habineza yagize ati “Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda barahari, hari benshi bagerageje no kwiyamariza kuyobora u Rwanda ntibyakunda haba mu Rwanda no hanze. Nk’umuntu wagerageje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ntiwavuga ko avugarumwe n’ubutegetsi.”
Ubwo yakomozaga kuri Padiri Nahimana wasubijwe i Burayi ubwo yari mu nzira imwerekeza i Kigali mu mwaka 2016, aho yavugaga ko aje kwiyamamaza, Dr Frank Habineza yagize ati “Hari n’abaje baturutse hanze y’u Rwanda bari baje kwiyamamaza, gusa bagarukira Nairobi”
Iki kiganiro cyanditsweho inkuru na Rwandatribune yatanzweho ibiterezo bitandukanye birimo ibyamagana ibyatangajwe na Dr Habineza.
Uwitwa Kalimba Blaise, wagendeye kuri iyi nkuru yacu, yagize ati “Ariko noneho ibi bimaze gufata indi Ntera. Kandi mu mpera z’uku kwezi Frank Habineza azahembwa umushahara we?”
https://twitter.com/BlaiseKalimba/status/1558669560865234944
Uyu Kalimba Blaide yakomeje agira ati “Ni gute wakwicara mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ugasaba leta kugirana ibiganiro n’umuntu wirirwa abika Perezida w’Igihugu? Ibi ntidukwiye ku byihanganira pe.”
Dr Frank Habineza yagiranye n’Ijwi rya America iki kiganiro nyuma yuko atangaje ko yifuza ko u Rwanda ruganira n’abarurwanya yaba abitwaje intwaro n’abatazitwaje ariko ntibivugweho rumwe ndetse bigatuma bamwe bamwijundika ndetse nubu bagikomeje kubyamaganira kure.
RWANDATRIBUNE.COM
Iyo imbwa yahaze amata ya shebuja itangira kunnya aho ibonye mu rugo.
uyu muntu ushaka kuyobora igihugi niyimyumvire ye abanyarwanda tutabaye maso ikigihugu harabantu bashaka kugisubiza inyuma ibibihugu mwirirwa mutabaza ngo bifite democracy mwakabaye mubanza gukurikirana uko babigenza kubijyanya numutekano wibihugu byabo ntamikino barakwica uretse numwene gihugu numunyamahanga ubigerarageje bamusanga ahari hose bakamwica mwakabaye mubizi kuko bikorwa burimusi nibaza ko aribo nahimana bamusanga aho aho avugira bakamutana rusesabagina we bari kumurashisha drone nkuko babikora ntabwo yari kuburana ariko singombwa ko dukora bibi nkibyabo oposition zacu zifite ikibazo gikomeye cyane