Kuva mu mpera z’icyumweru gishize,rurageretse hagati ya Hon Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sport.
Ihangana ry’aba bombi ryaturutse ku gitekerezo Dr Frank Habineza yatanze mu izina ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije(Democratic Green Party of Rwanda) aho yavuze ko basaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’imitwe ya Politiki n’iyitwaje intwaro iyirwanya mu rwego rwo kurinda u Rwanda kuzaterwa n’Abanyarwanda mu gihe kizaza.
Iki gitekerezo, cyakiriwe n’abantu mu buryo bunyuranye, aho bamwe bagishyigikiye abandi bakakitrwanya. Mu bakirwanyije ku ikubitiro,Munyakazi Sadate ari mu bakirwanyije, aho yahise avuga ko Dr Habineza ashyigikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda.
Dr Frank we avuga ko mubo yavuze baganira n’u Rwanda hadakwiye kuzamo abasize bakoze Jenoside cyangwa abandi bantu bafite ibyo bakurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda.
Munyakazi yakomeje kugenda yibasira Depite Frank Habineza mu mvugo zikakaye,ibintu byanahise byamaganirwa kure n’Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho mu nteko ishinga amategeko, Nzeyimana Cleophas wavuze ko gutuka umuntu watowe n’abaturage uba usuzuguye bikabije abamutoye.
Sadate ntiyanyuzwe aho akomeje gushishikariza abarwanashyaka ba Green Party gushaka uko bakwirukana Dr Frank Habineza mu ishyaka yashinze, nyuma yo kugaragaza ko politiki ye yashyira u Rwanda mu kaga.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter , Sadate yagize ati:”Ndashishikariza abanyamuryango b’inyangamugayo ba Green Party kwirukana vuba na bwangu Dr Frank Habineza ndetse abo yashyizeho igitutu mwifatanye n’abandi banyamuryango b’inyangamugayo mushyireho ubuyobozi bushya naho Dr Frank Habineza ntashobotse”
Cyakora mu kiganiro Dr Frank Habineza aheruka guha Ikinyamakuru Bwiza.com, yahishuye ko ashobora kujyana Sadate mu nkiko amuziza kumwibasira.Yagize ati:”Turi kubitekerezaho, kuko amagambo akoresha ni mabi cyane”
Ikibazo sadate afite ngewe sinkizi kbx umuntu arifata agatoteza umuntu amuziza ibitekerezo bye . Nawe ntashobotse kbx
Ariko n’ubundi igitekerezo yatanze nta bwenge burimo pe. Wagira ngo aba arota yakanguka akavuga.
Mugire lmpagarike n’Ubugingo!Imana y’i Rwanda iturinde impagarara uhagarariye Nahimana atwifuriza,kuko agaragara ko adaha agaciro abenegihugu ahagarariye !Ni agahonamunwa kuba umuntu yahangara agasaba ibiganuro n’umuntu utangaza ibihuha ngo H.P.Kagame ngo SI muzima!Mbese Yaba atuye mu kihe gihugu ko Uretse na Perezida wacu na Perezida uyobora igihugu cy’abaturage 10,000 atanze biramenyekana!Sinumva ukuntu umuntu yirirwa asaba ticket ngo atahe yasuzugura miriyoni zituye mu Rwanda ndetse n’abafitanye isano narwo bene kariya kageni!Dushimira Kiriziya yamuteye imboni ataroreka lmbaga.Birashoboka ko Urwego rw’uburere rwe rwatosekaye.Depite we niba ariyo Demokarasi atwifuriza abandi bahwituzi bazakore inshingano nk’uko bisanzwe buriya.Murakoze!