Nyuma y’iminsi itandatu amatora y’abahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu abaye , abatari bake bategereje n’igishyika cyinshi Ibiza kuva mu ibarura ,biteganijwe ko biza gutangazwa mu masaha ari imbere kuri uyu wa 15 Kanama 2022 , buri wese akaba ategereje kureba ugiye kwegukana intebe y’umukuru w’igihugu cya Kenya ,mugihe abahatanira uyu mwanya ari abagabo 4.
Kugeza ubu ibarura ry’amajwi rigeze kuri ¾ aho abagabo ba biri bamaze kwanikira bagenzi babo bahanganye. Byongeye kandi bimaze kumenyekana ko Visi Perezida William Ruto niwe uri imbere ya mukeba we Raila Odinga.
Nyamara Kubera ibyabaye hambere, abaturage benshi bafite ubwoba bwinshi bw’imvururu zishobora gukurikira itangazwa ry’amajwi. Benshi barakeka ko nyuma yo gutangaza Perezida watsinze amatora byazakurikirwa n’imvururu zitandukanye.
Imiryango yigenga n’amatsinda bitandukanye, nka Kiliziya Gatolika, ndetse n’ayandi madini basabye abanyekenya ko bakwirinda ibikorwa byose byatuma habaho urugomo.
Kuwa gatandatu nijoro, polisi irwanya imyivumbagatanyo yahamagajwe aho barimo kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu i Nairobi.
Aho, abashyigikiye Raila Odinga bari binjiye ahantu habujijwe kugera bibasira abashinzwe amatora babashinja uburiganya.
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Odinga yabashije kugera ku ndangururamajwi ya komisiyo y’amatora maze anenga igikorwa cyo kubara amajwi kirimo kuba.
Mbere y’uko iyo ndangururamakwi bayizimya, Saitabao Ole Kanchory yagize ati: “Ndashaka kubwira igihugu ko Bomas ya Kenya ari ahantu hari kubera ibyaha”.
Bomas ni ku kigo cy’umuco cya Kenya i Nairobi gikoreshwa nk’aho kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu.
Abashyigikiye Ruto bashinja bacyeba babo kwivanga mu gikorwa cyo kubara amajwi aho kuri Bomas of Kenya. Komisiyo y’amatora ntigomba kurenza kuwa kabiri saa kumi n’imwe z’umugoroba itaratangaza uwatsinze amatora.
Umuhoza Yves