Juvenal Munubo, umudepite mu nteko inshinga amategeko ya DR Congo yahawe inkwenene na bamwe mu bakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda nyuma yo gusaba Leta ya DR Congo kujyana u Rwanda mu nkiko mpuzamahanga.
Ni ubutumwa Juvenal Munubo yacishije ku rukuta rwe rwa Tweeter asaba ubutegetsi bwa DR Congo kujyana u Rwanda mu Nkiko Mpuzamahanga.
Yagize ati:”DR Congo Igomba kujyana u Rwanda mu nkiko mpuzamahanga.
Nyuma y’aya magambo bamwe mu Bakongomani by’umwihariko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bamuhaye inkwenene bamubwira ko mbere yo gusaba DR Congo kujyana u Rwanda mu Nkiko barushinja kubahungabanyiriza umutekano, yagakwiye kubanza kuyisaba kujyana umutwe wa Mai Mai Guido umaze imyaka isaga 10 wica abantu unasahura umutungo kamere witwaje iturufu y’uko urwanira kutabaho kwa Balkanization.
Ibi babikomoje ku kuba Depite Juvenal Munubo ari mubyara wa Gen Guido washinze umutwe yaniyitiriye uzwi nka ‘’Mai Mai Guido’’ ukorera muri teritwari ya Masisi ushinjwa gukora ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi .
C'est Grave! @juvenalmunubo n'a jamais congmdamné les Maimai Guido qui sèment la désolation, qui pillent des minerais et violent au motif de lutter contre la BALKANISATION che lui, Il voit les autres. Son cousin Gen Guidon occupe pendant plus de 10ans la mine de Matungu /Wlikale pic.twitter.com/E7BNytAZ6Q
— Goma24 (@goma24news) August 14, 2022
Hategekimana Claude