Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, amadiyosezi yose ya Kiliziya Gatolika abarizwa muri DRC hamwe naza Arikidiyosezi zose uko nari 6 , basabwe akayabo k’amadorari angana na Miliyoni kuri buri diyoseze , ngo kubera ko kiliziya Gatolika idashyigikiye Leta ahubwo ishyigikiye abaturage.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa La libre Afrique muri numero ya cyo yo kuwa 12 Kanama 2022 binyuzwe mu kiganiro cyiswe Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo amadorari yatswe abasenyeri ngo ahabwe ubutegetsi bwa Congo. Igitekerezo kitavuzweho rumwe kuko benshi bari kwibaza niba aya mafaranga ari ikiguzi cyangwa se akaba ari igihano gihawe kiliziya gatolika ngo kuko ishinjwa kutaba inyuma ya Politiki ya Tshisekedi ,ahubwo ikagaragara nk’ishyigikiye ibitekelezo by’abaturage.
Iki cyifuzo ngo cyatunguye abasenyeri benshi ndetse Cardinal Fridolin Ambogo wa Kinshasa atangaje ko ntakizahindura ibitekerezo bya Kiliziya Gatolika kuko itazigera itererana abakirisitu cyangwa se abaturage bo mu gihugu.
Harimo abatatinye kuvuga ko aya mafaranga ari ayo Perezida Tshisekedi azifashisha yiyamamaza mu mwaka utaha.
Umuhoza Yves