Ferdinand Mutabazi uheruka kwirukanwa mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda avuga ko mubyo yazize harimo kuba atarumvishe ibintu kimwe n’ubuyobozi bw’iri shyaka ku ngingo ijyanye no kwifuza ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.
Mu kiganiro yahaye Rwandatribune, Ferdinand Mutabazi wahoze ahagarariye DGPR mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko mubyo yazize ajya kwirukanwa mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, harimo kuba yaragaragazaga impungenge ku bitekerezo byatangirwaga muri iri shyaka birimo n’icyo riheruka gutanga risaba ko Leta y’u Rwanda ko yaganira n’abatavugarumwe nayo, barimo imitwe ya Politiki irwanya ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro.
Kubwa Mutabazi, ngo Politiki ya Dr Frank Habineza ikwiye kwamaganirwa kure n’Abanyarwanda kuko ishobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi no gusenya ibimaze kugerwaho.
Yagize ati:”Ntabwo Dr yagakwiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda cyangwa kujya mu nteko ishinga amategeko, kuko yakabaye avuga ibifitiye Abanyarwanda akamaro kurusha kwaka ibiganiro na Padiri Nahimana Thomas wirirwa abika Perezida wa Repubulika. Mu Rwanda hari byinshi bifitiye akamaro abaturage yatangaho ibitekerezo, nk’imodoka nke mu mujyi wa Kigali”
Mutabazi avuga ko mu gihe Dr Frank Habineza yaba akomeje gutangaza ibitekerezo nk’ibi , adakwiye kwemererwa kwiyamamariza umwanya uwo ariwo wose, kuko bishobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.”
Yagize ati:”Ntabwo yakabaye asaba ibiganiro n’abo bahekuye u Rwanda. Abo asabira ibiganiro bakwiye kuzamu Rwanda abakoze ibyaha bakabibazwa ,ntabwo u Rwanda rukwiye kuganira nabo.”
Rwandatribune yabajije Mutabazi Ferdinand niba atarimo gutangaza ibi mu rwego rwo kwihorera ku buyobozi bwa Green Party bwamwirukanye mu ishyaka, avuga ko kuva na mbere ajya kuva muri Green Party akeka ko yazize ibitekerezo bye bihabanye n’ubuyobozi bw’ishyaka cyane cyane Perezida Frank Habineza.
Abajijwe impamvu atarwanyije iki gitekerezo cya Dr Frank akiri mu ishyaka Imbere, Mutabazi avuga ko muri icyo gihe nta mwanya bahawe wo gutanga ibitekerezo kuri iyi Manifesto ngo kuko bayeretswe nyuma, ntibahabwe umwanya wo kuyitangaho ibitekerezo.
Mutabazi kandi yeruye Rwandatribune ko mu gihe Dr Frank Habineza yaba atorewe kuyobora igihugu, bivuze ko we yahita yinjira mu bamurwanya bazwi nka Opozisiyo.
Tariki ya 25 Ukwakira 2021, Nibwo Mutabazi Ferdinand wari umuyobozi w’Ishyaka Green Party mu Ntara y’Amajyepfo na Tuyishime Jean Deogratius wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iri shyaka birukanwe ku mugaragaro .
Mu ibaruwa ibasezerera yanditswe na Dr Frank Habineza uyobora iri shyaka yagaragazaga ko bashinjwa ubugambanyi no kugerageza gusenya ishyaka.
Rwandatribune yavuganye na Dr Frank Habineza, atubwirako ku bijyanye n’ibi bivugwa na Mutabazi ntacyo yabivugaho.
Dore yigabye Ko ariwe wavugiye abarimu bakongezwa ngaho navuganire nabaganga bahemberwe niveau bakoreraho nibwo azaba akoze ibintu byabagabo, vuganira abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi bagutumye, rekana nabariya bavuga gusaaa bibereye hanze ntacyo bagutumye.
None se koko nibarize Frank, niba yirukana abarwanashyaka be kuko batumvise ibintu kimwe, we nibimubaho azataka?