Kuri uyu wa 14 Kanama 2022 , Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe na Leta ryatanze ikiganiro ku ruhare urubyiruko n’abagore bakwiye kugira mu nzego z’ubuyobozi.
Iki kiganiro cyabereye mu murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze.
Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku gusobanurira abaturage icyo Ishyaka Green Party aricyo. Abahuguwe babwiwe ko Ishyaka DGPR ari ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije.
Mu nzego z’ubuyobozi zatowe hasimbuzwaga abantu bavuye mu buyobozi bwa Green Party ku mpamvu zitandukanye bamwe bimutse abandi bagiye mu bihugu byo hanze. Ku ntego nyamukuru y’uyu munsi yo gutinyura umugore mu iterambere ry’igihugu havuzweko umugore yiga ishuri rimwe n’umugabo ndetse ko biga amashami amwe,bityo ko nta mpamvu y’uko umugore akwiye kwitinya by’umwihariko mu buyobozi ko icyo Umugabo yashobora n’ umugore yagikora.
Mu turere mirongo itatu tugize igihugu Green Party ikomerejemo urugendo rwayo mu Karere ka Musanze kakaba ari aka 11 Green Party igezemo ishyiraho inzego z’ubuyobozi bw’Akarere nyuma bagatora inzego z’abagore n’urubyiruko no kubahugura ku mateka ya Green Party nibyo ikora kugirango ishinge imizi ihamye irusheho no kumenyekana mu Rwanda.
Madame MASOZERA Jacky yasobanuye intego nyamukuru y’uru rugendo ati”Turazenguruka uturere twose tw’igihugu duhugura abantu,tubabwira ubwiza bwa Green Party kugirango dushinge imizi ihamye mu baturage batumenye,babwire n’abandi icyo Green Party ari cyo. Ibi bizadufasha gutorwa ku mubare mwinshi mu matora y’abadepite ateganijwe mu mwaka utaha ndetse umubare twifuzako twazagira mu nteko ishinga amategeko ntakabuza tuzawugira hatagize igihinduka, Ibi bizatuma abaturage bisanzura mu gihugu bamenyere amakuru ku gihe Kkberako tuzaba dufite intumwa nyinshi tubatumaho ariko kazi turi gutoza abaturage ubu.
Madame Masozera yagarutse ku banyamakuru basebya Green Party bongerera Umuyobozi wayo ibyo atavuze ku mpamvu zabo bwite asaba igihugu ko cyagenera amahugurwa yihariye ahabwa abanyamakuru bakajya bubaka abantu aho kubasenya. Yashoje avugako Green Party izubaka icyicaro cyayo gikuru I Kigali ndetse ku bufatanye n’abarwanashyaka bayo ikagira amashami mu turere twose two mu gihugu.
Mukabihenzende Justine watorewe itangazamakuru muri Green Party mu Karere ka Musanze hamwe n’abandi bagenzi be bose bishimiye uko batoranijwe mu bandi kandi ko biteguye gukorera Green Party uko bashoboye bagahindura imyumvire mibi Abanyarwanda bari bafite kuri Green Party bakayikundisha Abanyarwanda ku nyungu z’igihugu muri rusange.
Elica Chralotte