Inzego zifatanyije n’abaturage mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bari gushakisha umwarimu ukekwaho gusambanya umwana muto akamutera ubwoba ko nabivuga azamwica.
Uyu mwarimu w’imyaka 30 y’amavuko, asanzwe yigisha ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, muri aka Karere ka Rutsiro.
Igikorwa cyo kumushakisha cyabaye nyuma yuko umwana w’imyaka 13 ukekwaho gusambanywa n’uyu murezi, abivugiye kuko yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022 mu gihe icyaha gikekwa ko cyakozwe tariki 13 Kanama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Patrick Muhizi Munyamahoro avuga ko uyu mwana yatinye kubivuga kuko umwarimu wamusambanyije yari yamubwiye ko nabivuga azamwica.
Ati “Umwana yabivuze uyu munsi mu gitondo kubera yabanje kurwana nabyo, nyuma y’uko mwarimu amushyizeho iterabwoba ko nabivuga azamwica. Yabibwiye Mama we bihita bimenyeshwa ubuyobozi, icyo twihutiye gukora ni ukujyana umwana kwa muganga naho inzego turimo kumushakisha.”
Yagize ati “Ku wa Gatandatu yahengereye umugore we adahari, asambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi.”
Munyamahoro avuga ko umwana yasambanyijwe tariki 13 Kanama 2022, ubwo iwabo bari bamutumye mu rugo rw’uwo mwarimu.
RWANDATRIBUNE.COM