Umunyarwanda ni we wagize ati “Mwene Samusure avukana isunzu”, Undi na we aza agira ati “Kuba umugabo biraharanirwa”, Kuri William Ruto we asa nk’uwumviye uyu wa kabiri kuko kuba yabaye Perezida wa Kenya atari ibyo akomora ku muryango nk’wo asimbuye Uhuru Kenyatta cyangwa ngo abe yaravukiye mu muryango ukomeye ngo abe ari ho abikomora. Yakuriye mu buzima bugoye dore ko yatanguye kwambara inkweto ku myaka 15.
Yanacuruje inkoko n’ubunyobwa ku muhanda mu duce tw’icyaro two mu karere ka Rift Valley.
Rero ntibitangaje ko yigaruriye imitima ya benshi mu gihe yivugaga nk’umuntu uvuganira abacyene, ubwo yahatanira kuba Perezida.
Ruto yiyamamaje ku itike y’ihuriro Kenya Kwanza, imvugo yo mu Giswayile ishatse kuvuga ngo Kenya mbere na mbere. Asezeranya guteza imbere ubukungu.
Ikigero cy’ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y’imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka.
Ku bw’ibyo rero yahimbye imvugo “igihugu cy’abashakisha imibereho”, ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho.
Ruto yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b’amikoro macyeya.
Avuga ko izateza imbere abacyene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n’amakuba ashingiye ku kiguzi cy’imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n’intambara yo muri Ukraine.
Uyu mugabo w’imyaka 55 nibwo bwa mbere yari agerageje gushaka kuba Perezida. Yari yizeye kugira amahirwe nk’ayatumye atorwa, ubwo yageragezaga bwa mbere, nka depite mu nteko ishingamategeko mu 1997 ahagarariye akarere ka Eldoret North.
Yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n’uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.
Ruto yari umwe mu bagize igice cy’urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n’amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.
Azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame zikwega imbaga y’abantu, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.
Akenshi atangira kuvuga agira ati: “Nshuti yanjye”, bigatuma yihuza n’abatora ndetse bigaca intege abamunenga.
Guhindura impande yahozemo
Nyuma yo gukora mu myanya itandukanye muri minisiteri – harimo n’uburezi – nyuma y’amatora yo mu 2013 yarazamutse agera ku mwanya wa Visi Perezida.
Ruto yiyamamaje mu matora yo muri uwo mwaka ari kumwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta, atungura Abanya-Kenya benshi kuko we na Uhuru mu matora yabanje bari bari ku mpande zitandukanye muri politiki.
Kwabaye kwihuza kw’abahuje ikibazo, kuko bombi bari barashyiriweho ibirego n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (CPI) ku byaha byibasiye inyoko-muntu.
Hari nyuma yo gushinjwa guteza urugomo rwakurikiye amatora yabayemo guhatana gukomeye yo mu 2007, yiciwemo abantu hafi 1,200.
Muri ayo matora, Ruto yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga – ubu niwe yatsinze muri uyu mwaka – mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.
Ukwihuza kwabo, kwiswe ukwa kivandimwe, kwatanze umusaruro kuko abo bagabo bombi bageze ku butegetsi, bituma baba mu mwanya mwiza wo gukwepa inkeke bari batewe na ICC.
Icyo kintu bakigezeho ubwo ubushinjacyaha bwa ICC bwakuragaho ibirego kuri Perezida Uhuru Kenyatta mu 2014, ndetse n’abacamanza bakuraho dosiye kuri Ruto mu 2016.
Ariko ihuriro ryabo ryasenyutse mu 2018, ubwo Uhuru – mu kundi kwihuza kwatunguye abantu – yiyungaga na Odinga, agatuma icyizere cya Ruto cyuko uyu Perezida ucyuye igihe azamushyigikira nk’umusimbura we muri uku kwiyamamaza, kiyoyoka.
Inshuti za Perezida zashinje Ruto kutubaha abamukuriye, ikirego yahakanye, ariko yemeye ubwo bushyamirane avuga ko we na Perezida “babona politiki mu buryo butandukanye”.
Afite inzu nyinshi agakunda no guhinga
Amoko agira uruhare runini muri politiki ya Kenya kandi Ruto ni uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw’aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse Kenya igihe kirekire kurusha abandi.
Yashakanye na Rachael, bamenyaniye bwa mbere mu nama z’urubyiruko rwo ku rusengero. Bafite abana batandatu.
Umuhungu wabo mukuru, Nick, yigeze guhabwa umugisha n’abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n’inkoko.
Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y’Ubuhinde, ndetse yashoye imari mu rwego rw’amahoteli.
Ruto yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.
Mu kwezi kwa gatandatu mu 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy’urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.
Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze, kandi akomeje kureshya abatora b’urubyiruko abizeza kubaha amahirwe yo guteza imbere ubuzima bwabo, nkuko na we yateje imbere ubuzima bwe.
Inkuru dukesha BBC
RWANDATRIBUNE.COM