Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wo muri Kenya wiyamamazaga bamwe bamutwama ngo ni umusazi [mu Rwanda dukoresha ‘ufite uburwayi bwo mu mutwe’], yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uyu mugabo witwa Peter Salasya wakangaranyije imbaga ubwo yiyemezaga kwiyamamaza ariko agaterwa imvura y’amagambo n’amakwenaga bamwita umurwayi wo mu mutwe kuko akennye, ubu ni intumwa ya Rubanda.
Yatsindiye uyu mwanya wo guhagararira agace ka Mumias y’Iburasirazuba agize amajwi ibihumbi 12,1 mu gihe Dabid Wamatyi bari bahanganye yagize amajwi ibihumbi 9 naho Benson Mapwoni akagira amajwi ibihumbi 5,1.
Uyu mugabo wasekerewe inzira yose aho yiyamamazaga ndetse bamwe bamubona bakamuherekeza amagambo yo kumwita umusazi kubera uburyo yagaragaraga bitewe n’imibereho igoye abayemo, mu kwiyamamaza kwe, hari aho yagendaga n’amaguru, akagerayo akavumbi kamurenze kubera kubura amafaranga yo gutega akamoto cyangwa ka bodaboda.
Na we ubwe nyuma yo gutsinda byamutunguye, avuga ko bimutangaje kuba agiye kwinjira mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi guhagararira rubanda rw’iwabo.
Yagize ati “Abo twari duhanganye banyitaga umusazi, bakavuga ko ndwaye mu mutwe kuko nagendaga n’amaguru nkanagerayo nsa nabi.”
Uyu mugabo winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, si ubwa mbere yari agerageje kubihatanira kuko no muri 2017 yari yahatanye mu matora ariko bwo ntiyabasha gutsinda.
RWANDATRIBUNE.COM