Perezida Felix Tshiekedi wa DR Congo akomeje kuvuga, imvugo zifatwa nka gahoshozantambara ku Rwanda kuko akomeje kugaragaza ko u Rwanda arirwo kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo no kurushinja gutera inkunga M23.
Nyuma yaho aheruka gutangariza ibinyamakuru byo muri DR Congo ko ntagushidikanya ko u Rwanda arirwo rutera inkunga umutwe wa M23 ndetse ko arirwo nyirabayazana w’umutekano muke mu gihugu cye, kuri ubu yongeye kubikomozaho mu nama y’umuryango wa SADC yabaye ku nshuro ya 42 i Kinshasa kuri uyu wa 17 Kanama 2022.
Muri iyi nama Perezida Tshisekedi yahawe inshingano zo kuyobora uno muryango kumugaragaro, asimbuyeho Cyril Ramaphoza wa Afurika y’Epfo
Mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC perezida Tshisekedi yakomoje ku Rwanda, maze ababwira ko ashimira cyane ibihugu bigize umuryango wa SADC bitahwemye gushyigikira DR Congo ku bibazo by’umutekano muke baterwa n’u Rwanda.
N’ubwo yashyize mu majwi u Rwanda ,Perezida Tshisekedi yirinze gukomoza ku mutwe wa FDLR umaze igihe ukorana na FARDC ndetse ukaba n’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko kuba abategetsi ba DR Congo bakomeza gushinja u Rwanda kuba ikibazo ku mutekano w’igihugu cyabo no gutera inkunga M23, ariko bakirengagiza ko bakorana na FDLR igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ari ukwikunda bikabije cyangwa se gushyira imbere inyungu zawe ukirengagiza iz’abandi no gushoza intambara y’amagambo ku Rwanda n’ubwo u Rwanda rukomeje kubyitwaramo neza.
Hategekimana Claude