Imodoka y’ikamyo ipakiye imizigo yagongeye abana babiri mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, umwe muri bo arakomereka cyane.
Iyi mpanuka yabaye muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022 ahagana saa mbiri na makumyabiri (08:20’) ubwo iyi modoka y’ikamyo itwaye imizigo yabisigakanaga n’imodoka ya RDF, igahita igonga abo bana.
Aba bana bagonzwe bari mu kigero cy’imyaka hagati y’ 10 na 12 aho umwe muri bo yakomeretse bikabije.
Umwe mu baturage wabonye iyi mpanuka, yavuze ko akihagera yahise aterura umwe muri aba bana kuko yabonaga amerewe nabi akamushyira ku ruhande.
Yagize ati “Iyi modoka yo muri Tanzania ibisikanye n’iyi y’abasirikare, iyo muri Tanzania ikubita aka kana kagwa hasi ni nyje ugatoraguye mu muhanda.”
Yakomeje agira ati “Icyakora iyi modoka yo hanze yahise yiruka kuberako iya Gisirikare yari yayibonye iyirutseho irayigaruye ariko uyu mwana ntabufasha ari guhabwa nkuko mubibona.”
Ubwo iyi modoka yagarurwaga byasaga nkaho Abasirikare hari ibyo bari kuganira na nyiri modoka ariko umwana yari akiryamye hasi nta butabazi ariguhabwa.
Andi makuru yaje kumenyekana ni uko iyi kamyo atari yo yagonze aba bana ahubwo ko iri mu byatumye habaho iyi mpanuka kuko yo n’iriya ya RDF zabaye nk’izitambika mu muhanda bigatuma umunyegare wari uhetse abo bana aza akazikubitamo hagati.
Amakuru avuga ko ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, iriya kamyo yo yahise yiruka ariko imodoka ya RDF ikayirukaho, ikayigarura.
Nyuma y’isaha n’igice abana babuze ubutabazi, baje kujyanwa kwa muganga aho bari kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Rugengeri biherereye mu Mujyi wa Musanze.
RWANDATRIBUNE.COM