Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe ugenzura uduce tumwe na tumwe two muri Rutshuru , urashinjwa ko mu mirwano yo kuwa kabiri wahanganye mo na FARDC warashe nkana ibisasu biremereye bikangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Rwanguba ruri kubakwa muri Rutshuru ngo rufashe abaturage hamwe na parike ya Virunga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi ishami ryawo rikorera muri DRC,ukaba ari nawo utera inkunga imirimo yo kubaka no gukoresha uru rugomero, wamaganye iki gikorwa cyakozwe n’izi nyeshyamba ku guhungabanya igikorwa gifite inyungu rusange .
Nyamara M23 yo yavuze ko ikigo cya DRC cyo kubungabunga ibidukikije (ICCN) n’ibikorwa byacyo atari ahantu ho kwibasirwa n’ibikorwa bya gisirikare, bityo ko nta gitero na kimwe cya M23 cyahibasiye.
Kuwa kabiri haramutse imirwano ya M23 n’ingabo za leta muri teritwari ya Rutshuru hafi y’iteme rinini rya Rwanguba mu birometero bigera kuri 20 uvuye mu mujyi muto wa Rutshuru.
Itangazo ry’ikigo cya leta ya DRC cyo kubungabunga ibidukikije (ICCN) rivuga ko ibisasu bibiri biremereye byituye hagati muri ‘chantier’ y’uru rugomero, biteza kwangirika gukomeye kw’ibintu byinshi.
Iri tangazo rivuga ko ku bw’amakuru y’abaturage ba hano ibi bisasu byaturutse mu birindiro bya M23 biri kuri 5km uvuye ahari kubakwa uru rugomero.
ICCN ivuga ko nta bakozi b’uru rugomero bahagiriye ikibazo kuko bari bahavanywe imirwano igitangira, ariko n’ubwo itavuze umubare yatangaje ko abantu benshi bapfuye mu duce tuhakikije.
Amakuru atangwa n’abaturage baho avuga ko abantu batandatu bapfuye abandi benshi bagakomereka kubera iyo mirwano, nk’uko ibinyamakuru byo muri DRC bibivuga.
Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23 kuwa ejo kuwa kane yasohoye itangazo rivuga ko mu 2012/2013 bagize uruhare mu kubaka urugomero rwa Matebe – ruri hamwe n’izindi ziri kubakwa – bityo ko batarota basenya ibyo nabo bagizemo uruhare.
M23 ivuga ko ibivugwa na ICCN ibikesha abaturage bitakwizerwa kuko mu mirwano abaturage baba bihishe ntawafata ubuzima bwe ngo abushyire mu kaga ngo ari kureba aho ibisasu bituruka.
Umuhoza Yves
Ibyo bisasu byarashwe na fdlr ifatanije na fardc kubera ubujiji bwo kutamenya aho barasa.