Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka 34 ukekwaho kwica umwana w’imyaka 9 amunize aho uyu muhungu yemera ko yishe uyu mwana ndetse akanavuga n’icyatumye amwivugana.
Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu muhungu uregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, Ubushinjacya ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwayishyikiriye Urukiko Rwisumbuye rwa Kuye kuri uyu wa 17 Kanama 2022.
Icyaha cyabaye ku wa 02/08/2022, mu gihe cya saa moya z’ijoro, mu mudugudu wa Mutondo, Akagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo Akarere ka Gisagara, amuvanye aho yabaga kwa se wabo baturanye amubwira ko agiye kumugurira umugati.
Mu ibazwa rye, uregwa yemera ko yamufashe akamuniga akoresheje intoki agahita apfa, akikorera umurambo akajya kuwuta mu muferege aho wabonetse nyuma y’iminsi itanu; ko yabitewe n’umujinya wa se wabo w’umwana wamututse ngo ni ikivume azapfa atabyaye.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RWANDATRIBUNE.COM