Abarwanyi batatu b’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakubiswe n’Inkuba bari mu myitozo mu kigo cya Kirama bahita bitaba Imana.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kagama mu masaha ya saa sita nkuko byemejwe n’isoko ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Gihondo muri Teritwari ya Rutshuru.
Isoko yamakuru ya Rwandatribune ivuga ko ubusanzwe inkambi ya Kirama isanzwe icumbikiye imiryango igizwe n’abana n’abagore barenga igihumbi bakomoka ku barwanyi ba FDLR, ikaba iyoborwa na Lt.Gen Hakizimana Appolinaire uzwi ku mazina ya Poete.
Muri ibi bihe umutwe wa FDLR wagiye gufasha ingabo za Leta FARDC muri iyi nkambi hatangijwe imyitozo igamije kwinjiza abarwanyi bashya mu mutwe wa FDLR bagera kuri 200.
Isoko yamakuru ya Rwandatribune iri i Kirama kandi ivuga abishwe bari abakurutu (abanyeshuri) batozwaga na Gen.Bgd Matovu afatanyije na Gen.Maj.Busogo usanzwe ari umujyanama mukuru mu bya gisirikare muri FDLR.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Abarwanyi ba fdrl ntabwo bitaba Imana barapfa
FDLR baragakubitwa n,inkuba bashyire