Muntangiriro z’iki cyumweru ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC zatangiye kwinjira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, murwego rwo kujya kugarura amahoro yabaye agaterera nzamba mu burasirazuba bw’iki gihugu. Nyamara n’ubwo izingabo zinjiye mur iki gihugu nk’uko byateguwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba , abanyagihugu bacitse ururondogoro n’akangononwa kenshi bamwe bati” nti dukeneye u Burundi iwacu, abandi bati twari tubakeneye.
Kuri uyu wa mbere nibwo ingabo z’u Burundi zinjiye muri Kivu y’amajyepfo nk’uko byemejwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ugizwe n’ibihugu birindwi ko izi ngabo zigomba kurwanya inyeshyamba zikorera muri Kivu y’amajyepfo.
Amagana y’imitwe y’inyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa DRC ngo yaba ikomoka ku ntambara zadutse muri aka karere mu kinyejana cya 20 , ibi rero bikaba biri mubituma benshi bavuga ko ingabo z’igihugu cy’u Burundi ntagashya zizazana muri iki gihugu.
Abandi nabo bavuga ko izi ngabo ziri mu karere gaherereye mo inyeshyamba zikomoka mu gihugu cy’u Burundi, bityo ko bazakurikirana inyunmgu zabo kurusha ibibazo bibazanye
Abandi bo bakomeje kugaragariza izi ngabo umujinya mwinshi bavuga ko u Burundi ntaho butandukaniye n’u Rwanda bityo ko batakabaye baza kubeshya ko baje kugarura amahoro muri akakarere ,kandi aribo bawuhungabanya.
Ingabo zizajya kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC zizaturuka mubihugu bigize uyu muryango wa EAC ukuyemo ingaboz’igihug cy’u Rwanda nk’uko byasabwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuhoza Yves