Amakuru aturuka mu buyobozi yemeza ko hafashwe abantu batatu muri komini ya Muhuta, mu ntara ya Rumonge iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Uburundi. Aba bagabo bakekwaho gutwika umwana ngo wari yibye inyama munzu yabo ,ubu bafungiye kuri Polisi, aho bategereje gushyikirizwa ubutabera.
Uyu mwana ngo yarakubiswe hanyuma aratwikwa. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego za polisi abivuga ngo uyu mwana yakijijwe n’abagize komite ishinzwe umutekano .
Inzego zitandukanye zo muri komini Muhuta hamwe n’abaturage bahurije kukuba basabira aba bagabo ibhano bigaragara kuburyo buri wese bya mubera icyitegererezo, ntihazagire uwongera guhohotera umwana bene aka kageni.
Aba bagabo b’inkozi z’ibibi batawe muri yombi kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita, kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.
Umuhoza Yves