Kuri uyu wa 20 Kanama 2022 igitero cya Drone cyibasiye Ubwato bw’intambara bw’Abarusiya . Aya mato yari kunyanja y’umukara mu mujyi wa Sevastopol. Ibi Kandi byatangajwe n’umutegetsi wa Crimea washyizweho n’u Burusiya, uyu muyobozi ariko yemeza ko iyo drone nayo yaburashe nayo yahise iraswa.
Iki gitero kije gikurikira uruhererekane rw’ibitero byakozwe muri uku kwezi ku ngabo z’u Burusiya n’ibikorwa byazo kuri uyu mwigimbakirwa Uburusiya bwigaruriye.
Kuwa Gatandatu amashusho yerekanye umwotsi mu gace k’umujyi wa Sevastopol aho amato y’Abarusiya ahagarara. BBC ntiyari yabashije kugenzura neza ayo mashusho.Mikhail Razvozhayev, Guverineri w’uyu mwigimbakirwa washyizweho n’u Burusiya, yavuze ko atari igitero gikomeye. Yavuze ko imbunda zirasa indege zirinda ubu bwato zari ziteguye kandi zahise zihanura iyo ‘Drone’. Yongeye ho ati: “Yaguye ku gisenge cy’ibiro bikuru. Nta kintu gikomeye cyangiritse kandi nta muntu wagize icyo aba.”
Nyuma kuwa gatandatu, Mikhail yavuze ko imbunda zirasa indege zakoze ibindi bikorwa muri Sevastopol ariko ntiyatanga amakuru arambuye.
Ibitero byinshi bya drones byavuzwe muri Crimea mu minsi ya vuba aha, harimo icyo kuwa Kane n’icyabaye kuwa Gatanu.
Mu ntangiriro z’uku kwezi indege icyenda z’u Burusiya zararashwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Saky mu burengerazuba bwa Crimea.
Gusa kugeza ubu, leta ya Kiev ntiremeza cyangwa ngo ihakane niba ariyo ikora ibi bitero biheruka muri Crimea.
U Burusiya buvuga ko ibi bitero bigamije akaduruvayo, ari ibitero bidasanzwe byaba bikorwa n’igisirikare cya Ukraine cyangwa abandi bayishyigikiye
Abategetsi b’Iburengerazuba bavuze ko ibi bitero bigira ingaruka zikomeye ku bikorwa n’intekerezo z’abasirikare b’u Burusiya muri ako gace.
Umuhoza Yves
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi biteye ubwoba.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.