Colonel Gad Nalubera wo mu nyeshyamba za Mai Mai Bilozebishambuke yiciwe mu mirwano yahuje Mai Mai Bilozebishambuke n’umutwe w’inyeshyamba z’abanyamurenge witwa Twirwaneho.
Colonel Gad Nalubera yari umwe mu bayobozi ba Maï Maï Bilozebishambake kugeza ejo bundi kuwa 20 Kanama ubwo yagwaga muri iyi mirwano. Uyu mugabo yanabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Bilozebishambuke
Uyu mu Colonel nkuko byatangajwe ngo yaguye mu gace ka Irumba,aha ni muri Teretwari ya Basimunyaka y’amajyepfo ho muri Fizi ni muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko bitangazwa n’abantu bimuwe muri Minembwe kubera intambara, bavuga ko uyu mukoloneli ari we wari uyoboye ibitero byabaye intandaro yo gusenya imidugudu ya Kalongozi, Masha Monyi na Rutigita mu mezi ashize.
Kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru, habaye imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro ya Maï Maï Bilozebishambake yari ihanganye na Twirwaneho yo mubwoko bw’Abanyamurenge.
Umuhoza Yves