Nyuma y’uko abaturage bo mu Kagari ka Bukwashuri mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera batanze amakuru kuri Twiringiyimana Gilbert ko akuye urumogi muri Uganda, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera yahise itegura igikorwa cyo kumufata, imusangana ibilo 10 by’iki kiyobyabwenge.
Uyu Twiringiyimana Gilbert yafashwe ku cyumweru tariki ya 21 Kanama, yafatiwe mu Mudugudu wa Buhita, Akagali ka Bukwashuri.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye aho yafatiwe.
Ati ” Abaturage bo mu Kagali ka Bukwashuri bahamagaye Polisi bavuga ko Twiringiyimana avuye mu gihugu cya Uganda aho yari aturukanye umufuka urimo urumogi yambukira mu ruhande ruherereyemo igishanga cy’Urugezi.
Hagendewe kuri ayo makuru Polisi yahise itegura igikorwa cyo kumufata nibwo abapolisi bamusanganye ibiro 10 by’urumogi, yahise afatwa arafungwa.”
Akimara gufatwa, Twiringiyimana yavuze ko urwo rumogi ari urw’uwitwa Gasekuru wamuhaye akazi ko kurumuzanira akarushyikiriza abakiriya be bari mu Murenge wa Ruhunde, akamuhemba ibihumbi 5000 by’amafaranga y’ u Rwanda.
Yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Bungwe, ngo hakurikizwe amategeko.
SP Ndayisenga yashimiye uruhare rw’abaturage mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa mu gihugu, abasaba gukomeza gutanga amakuru kugirango ibiyobyabwenge bicike mu Rwanda.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
RWANDATRIBUNE.COM