Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ,ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama bemeje kuri uyu wa mbere hongeye kuboneka abarwayi ba Virusi ya Ebola mu karere k’ubuzima bwa Beni,ho muri Kivu y’amajyaruguru.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku binyabuzima (INRB) Kinshasa, cyemeza ko iyi ndwara yagaragaye mu bimenyetso byafashwe bikajya gupimwa kuri uyu wa 18 Kanama, bityo bigaragazaq ko ibi bimenyetso ari ibya Ebola
Umujyi wa Beni ni umwe mu duce twibasiwe n’icyorezo cya Ebola muri 2018 kuza kugeza 2022 mu burasirazuba bwa DRC.
Umuhoza Yves