Umugabo w’uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu wohereje umukwikwi mu muhango wo kwibuka, na we ari mu maboko y’inzego z’ubutabera zimukurikiranyeho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo wa Nyiraneza Esperance, yitwa Baharakwibuye Jean utuye mu Mudugudu wa Dufatanye mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, akaba yaratawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku wa 22 Kanama 2022.
Yatawe muri yombi akurikiranyweho kuba yaragize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 aho akekwaho kuba yarishe umwe mu bayizize wiciwe mu Mudugudu wa Busanganya mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru yo guta muri yombi Baharakwibuye Jean aho yagize ati “Akekwaho gukora Jenoside aho mu gihe cya Jenoside yishe umugabo witwa Sebunyoni Jean.”
Baharakwibuye usanzwe ari umugabo wa Nyiraneza Esperance, afite imyaka 52 y’amavuko, aho icyaha akurikiranyweho cyabere mu gace karimo bariyeri yiciweho Abatutsi benshi babaga bari guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Akurukiranyweho uruhare mur Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe umugore we akurikiranyweho kuyipfobya kubera igikorwa yakoze cyo kohereza umukwikwi mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama tariki 03 Kamena 2022.
RWANDATRIBUNE.COM