Mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambike by’umwihariko intara ya Cabo Delgado hibasiwe n’ibitero by’intagondwa z’Abayisiramu . ibi bitero byavanye mu byabo abatari bake kuburyo abarenga 80 000 bavanywe mu byabo. Icyakora kugeza ubu ibi bitero byahinduye isura kuko byibasiye n’intara y’amajyepho.
N’ubwo bimeze gutyo ariko nti bateye amajyepfo ngo babe barekuye aho bahereye kuko izi ntagondwa z’Abayisilamu zibasiye agace k’ amajyepfo zidasize na Cabo Delgado.
Ibi bitero bikaba bije gukoma mu nkokora ibyatangazwa na leta ko yaciye intege intagondwa z’abayisilamu zigeze kwigarurira iyi ntara hafi ya yose muri za 2017.
Ibitero bishyashya muri iyi ntara byatangiye gufata intera mu kwezi kwa gatandatu byaje bikurikira igihe cyaranzwe n’umutekano ugereranyije igihe umukuru w’igipolisi yatangazaga ko urugamba rwo kurwanya iterabwoba rusa nk’urwarangiye.
Ibi ariko bisa nk’aho Atari ko bimeze kuri ubu nk’uko iyi nkuru dukesha ijwi ry’Amerika ivuga , kuko izi ntagondwa zivugwaho kugaba ibindi bitero mu bice noneho bishyira amajyepfo kurusha mbere.
Zishe abasivivili, zitwika amazu mu bice bya Ancuabe, chiure na Mecifi ,uturere tutari twageramo intambara kuva mu mwaka wa 2017
Kubera iyi ntambara yibasiye aka gace umuryanyo wa SADC hamwe n’ingabo z’u Rwanda biyemeje kujya gutanga umusanzu wo kugarura amahoro muri kariya karere ,urugamba rugikomeye kugeza na n’ubu.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com
Nta hantu na hamwe Intagondwa z’Abaslamu zigeze zitsindwa.Haba muli Nigeria,Somalia,Irak,Syria,Egypt,Afghanistan,Yemen,Mali,Indonesia,Libya,etc…Kandi zivuga ko ivuga ko “zirwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu bonyine barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.