Mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, abagizi ba nabi bikekwa ko ari abajura bateze abantu babiri barimo umupolisikazi, barabatema baranabambura.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye ahanaga saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (18h30) kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, ubwo umupolisikazi witwa Mukeshimana Claudine yavaga ku kazi atashye iwe mu rugo, agategwa n’aba bambuzi.
Uyu mupolisikazi yahuye n’iri sanganya ari kumwe n’umuturage witwa Renzaho Emmanuel wari ufite igare, bari bahuriye mu nzira bakaza kugendana muri aya masaha y’umugoroba bombi bataha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yatangaje ko bageze imbere gato bahuye n’abantu batatu barabasunika bagwa hasi batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana Claudine, bamutemye mu mutwe no ku kaboko bikabije bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mukeshimana Claudine yakomeretse bikabije mu gihe Renzaho Emmanuel we yakomeretse byoroheje.
Yagize ati “Mukeshimana yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo yitabweho naho Renzaho yoherezwa mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.”
Mutabazi avuga ko aho abo bombi batemewe ari hafi y’urugo rw’umuturage witwa Bienvenue Marie Claudine.
Hari amakuru avuga ko uyu mupolisikazi ashobora gucibwa ikiganza kuko cyakomeretse cyane, gusa ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi, bwabihakanye.
Dr Muvunyi Jean Baptiste uyobora ibi bitaro bya Kabgayi, yavuze ko abaganga bari kugerageza kuvura uyu mupolisikazi, yemeza ko yakomeretse cyane.
RWANDATRIBUNE.COM