Mu kiganiro N’Itangazamakuru ku mugoroba wo Kuwa 23 Kanama 2022 i Kiev, ,Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye nta biganiro kizongera kugirana n’Uburusiya kubirebena no guhagarika Intambara.
Perezida Zelensky, akomeza avuga ko Ukraine itazongera gukora amakosa nk’ayakorewe mu masezerano ya Minsk ,yatumye Ukraine ibura ubugenzuzi kuri bimwe mu bice by’ubutaka bwayo( Crimea).
Kuri Pereida Zelensky ngo iyi n’ imitego y’Uburusiya bugamije kongera kwigarurira bimwe mu bice by’Ubutaka bwa Ukraine nk’uko bwabikoze mu 2014 bwigarurira Crimea ariko ko ibi bitazongera kubaho kubera ko Ukraine yahisemo inzira yo ku rwana kugeza ku munota wa nyuma. .
Yagize ati:” aho tugeze ubu, n’uko tutiteguye na gato kongera guhurira n’Uburusiya mu biganiro bigamije guhagarika intambara.twasobanuye kenshi ko hatazongera kubaho Minsk ya 3 ,Minsk 5 cyangwa Minsk7. Ntago iyo mikino , yatumye tubura bimwe mu bice by’ubutaka bwacu tuzongera kuyikina. Kandi mwese murabisobanukiwe neza. Iyi n’imitego y’Uburusiya. Ngira ngo murabyumva neza. tuzarwana nabo kugeza ku munota wa Nyuma.”
Perezida Zelensky yemeje ko, guhagarika intambara bizatwara imyaka myinshi ndetse ko bizashoboka mu gihe Ukraine yakongera nkwisubiza ubugenzuzi bwa bimwe mu bice byo mu burengerazuba n’Amajyepfo ya Ukraine byamaze kwigarurirwa n’Ingabo z’Uburusiya harimo n’agace ka Crimea yigaruriwe n’uburusiya mu mwaka wa 2014.
nk’uko yakomeje abisobanura, ngo ubu ikiraje ishinga Ukraine atari ibiganiro n’Uburusiya, ahubwo ari uguhagarika ibitero by’Abarusiya bari kugaba ku Mijyi nka Mykolaïv, Odesa ari nako bakomeza kugerageza kwigarurira Kiev.
HATEGEKIMANA CLAUDE