Uwahoze ari Perezida wa Nigeria hagati y’umwaka wa 1999-2007 Olusegun Obasanjo, yavuze ko agiye kwigisha perezida Felix Tshisekedi wa DRCongo amayeri azamufasha kurwanya umutwe wa M23 no kugarura amahoro n’ umutekano mu Burasirasirazuba bwa DRCongo uterwa n’Imitwe itandukanye yitwaje Intwaro .
Ibi yabitangaje ku munsi wejo tariki ya 23 Kanama 2022 i Kinshasa ubwo yabonanaga na Perezida Felix Tshisekedi .
Ibiganiro hagati ya Olusegun Obasanjo na Perezida Felix Tshisekedi byibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa DRCongo, byumwihariko ku mutwe wa M23 umaze amezi arenga abiri warigaruriye tumwe mu duce tugize teritwari ya Rutshuru.
Olusegun Obasnajo yabwiye Perezida Tshisekedi ko ashingiye ku bunararibonye afite mu gukemura amakimbirane aterwa n’intambara ku Mugabane w’Afurika, hari ibyo yasangiza ndetse akigisha Perezida tshisekedi amayeri y’uko yabasha guhangana n’umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro itandukanye.
Ibi kandi byemejwe n’ibiro bikuru bya Perezidansi ya DRCongo , aho babicishije ku rukuta rwa Twitter bavuze ko, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, yifuza gusangiza perezida Tshisekedi ubunararibonye n’amayeri yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCngo, kurwanya M23 byumwihariko n’indi mitwe yitwaje intwaro ihabarizwa muri rusange mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo.
HATEGEKIMANA CLAUDE
Ayo mayeri atigishije Leta ye ya Nigeria kuri Boko Haramu azafash’iki DRC?