Gen Elly Tumwine umwe mubatangije urugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Uganda babukuye mu maboko y’umunyagitugu Idi Amini Dada wari kubutegetsi, yapfuye nyuma y’igihe kitari gito arembejwe n’uburwayi bwa kasseri.
Gen Elly Tumwine yanabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda akaba apfuye, nyuma yuko mu minsi ishize byatangajwe ko arembye ndetse yajyanywe mu bitaro i Nairobi muri Kenya ngo abe ari ho avurirwa.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo SoftPower, byatangaje ko Gen Tumwine yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.Yaguye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi, aho yari amaze ibyumweru bibiri yivuriza kanseri.
Gen Ally Tumwine
Gen Tumwine ni umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize, cyane cyane ku butegetsi bwa NRM ya Perezida Yoweri Museveni.
Mu mwaka wa 1978 nibwo yavuye mu byo kwigisha maze ajya mu gisirikare cya Front for National Salvation (FRONASA), cyari kiyobowe na Yoweri Museveni, ngo bahangane n’ubutegetsi bwa Idi Amin.
Mu 1981 ubwo Museveni yajyaga mu ishyamba agashinga National Resistance Army (NRA), Elly Tumwine barajyanye.
Ubwo batangizaga urugamba rwa NRM bahereye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba ku wa 6 Gashyantare 1981, amakuru menshi avuga ko Tumwine ari we warashe isasu rya mbere, bitangiza urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986.
Kuri urwo rugamba, Tumwine yakomeretse mu isura ndetse ijisho rimwe rirapfa, ari nayo mpamvu yahoraga yambaye amadarubindi yijimye cyane.
NRA igeze ku butegetsi mu 1986, Tumwine yabaye umugaba wa mbere w’ingabo za Uganda, ndetse yari umwe mu bahagarariye ingabo mu nteko ishinga amategeko kugeza mu mwaka ushize, ibyo bikamugira umudepite wamazemo igihe kirekire kurusha abandi.
Umuhoza Yves
Bali bamaze iminsi bamubika.Nawe azize Cancer.CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,abapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi w’imperuka.