Murwego rwo gukomeza gushimangira no gushyigikira umuco gakondo w’igihugu n’abasokuruza,ibihugu byinshi biharanira gusigasira uwo muco ndetse bakanmawigisha no mumashuri. Nibyo byabaye muri Afurika y’epfo, mu ntara ya Kwazulu-Natal himitswe umwami mushya bituma abanyeshuri basabwa kwa mbara imyenda gakondo murwego rwo kumuha icyubahiro akwiriye.
Aba banyeshuri bo mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, basabwe ko kuwa Kabiri utaha bazajya kwiga bambaye imyenda gakondo kugira ngo bahe icyubahiro umwami mushya wimye.
Mu cyumweru gishize nibwo Misuzulu kaZwelithini Zulu yimitswe nk’umwami mushya w’ubwami bw’aba-Zulu.
Kuri uyu wa Gatatu ishami rishinzwe uburezi muri iyo ntara, ryashyize hanze itangazo risaba ko kuwa Kabiri tariki 30 Kanama amashuri yose azaha icyubahiro umwami mushya Misuzulu kaZwelithini Zulu w’imyaka 48.
Kumuha icyubahiro bivuze ko abanyeshuri bazajya ku mashuri bambaye imyenda gakondo aho kuba impuzankano zisanzwe.
Abarimu n’abandi bakoze b’amashuri nabo basabwe kugenda bambaye imyenda gakondo.
Imyambaro ni kimwe mu bigize umuco gakondo w’aba-Zulu urangwa no kwambara imyenda y’amabara ashashagirana, amasaro n’impu z’inyamaswa.
Uyu mugenzo urakomeye cyane kuburyo ntawe ushobora guteshuka ngo awuce kuruhande, cyangwa ngo yirengagize amategeko yatanzwe.
Umuhoza Yves