Intambara imaze igihe ibica bigacika mu burasirazuba bw’isi, yahuje igihugu cy’u Burusiya na Ukraine bigateza ibibazo bitandukanye ku isi yose, yatumye hirya no hino mu Burusiya hatangira ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisirikare, dore ko n’imishahara ihabwa ingabo yongerewe.
Vladimir Putin Perezida w’ u Bursiya yasinye iri teka ryemeza ko abantu 137,000 binjizwa mu gisirikare mu mezi make ari imbere kugirango bazibe icyuho cyabo intambara yo muri Ukraine yahitanye.
Abasirikare b’u Burusiya bari hagati y’ibihumbi 70 n’ibihumbi 80 baguye mu ntambara icyo gihugu kimazemo amezi atandatu muri Ukraine, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibihugu by’i Burayi nubwo u Burusiya bwo bubihakana .
Biravugwa kandi ko abasirikare bashya ari abo kujyana ku rugamba muri Ukraine, dore ko bivugwa ko hari na bamwe mu mfungwa bijejwe kurekurwa hanyuma bagahabwa n’amafaranga mu gihe baba bemeye kwinjira mu ngabo.
U Burusiya Burashaka kuzamura umubare w’ingabo zabwo zikagera ku 2,039,758 harimo n’abakozi b’abasivile bangana na 1,150,628.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo Guverinoma yiyemeje gukusanya ubushobozi kugirango iki cyemezo gikorwe.
Uwineza Adeline