Padiri Nahimana Thomas wiyita perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yatangaje ko yifuza Abasazi 1.000 bameze nkawe maze bakazaza mu Rwanda kuburizamo no guhungabanya amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Padiri Nahima akomeza avuga ko nibiba ngombwa we n’abo basazi 1000 bazaba bagize batayo yise ‘Kagoma’ bazamena amaraso ariko bakaburizamo amatora.
Batayo kagoma ivugwa na Padiri Nahimana ikaba ari imwe mu zari zigize umutwe wa FDLR usanzwe ufite intego zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi yabitangaje muri iki cyumweru kuri radiyo ye isi n’ijuru ikorera kuri murandasi.
Yagize ati “Uyu munsi ndashaka kubasaba ikintu kidasanzwe. Ndashaka kubasaba batayo igizwe n’abasazi 1000 tukajya gufata Kigali. Iyo batayo nayise izina ni batayo ya Kagoma. Ntabwo dushobora kureka ngo amatora yo 2024 abeho gutyo gusa. Ntituzabyemera. Kubwejagura ivata rigashira biraturambiye. Ndashaka abantu bafite ibisazi nk’ibyanjye kandi nibiba ngombwa tuzamene n’amaraso. Ndashaka abasazi nk’abongabo tukerekeza i Kigali.”
Nyuma yo kumva aya magambo, benshi mu bamukurikiye bamaganye iyi mvugo bavuga ko ubu Padiri nahimana abona iki aricyo gihe kiza cyo kongera gutekera abantu bo muri oposiyo ikorera hanze imitwe, kugira ngo bamuhe amafaranga yitwaje ko agiye kuza guhangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu nk’uko yabigenje mu 2017 ariko bikarangira ayishyiriye mu mufuka.
Baragira bati “Nyuma y’umutwe yabatekeye n’urwandiko mpimbano rw’inzira (pasiporo) yabacapiye, abafite amafaranga yo gupfusha ubusa bumva iri tangazo rya Padiri Nahimana ribareba, bakaba banujuje ibisabwa, bashaka Padiri Nahimana n’aho bamwoherereza amafaranga y’urwo rugamba rw’abasazi.
Abinyujije rwa twitter uwitwa Noel Kambanda yagize ati “Nshuti Hon Frank Habineza, aba ni bo ushaka kuganira nabo????? Uzabikore mu izina rya Green Party hanze y’u Rwanda.”
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM