Mekele Umurwa mukuru wa Tigray Intara ikomokamo Inyeshyamba za TPLF zigometse k’ubutegetsi bwa Abiy Ahmed Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, urimo urasukwaho ibisasu biremereye n’ingabo za Leta ya Ethiopia.
Kindeya Gebrehiwot, Umuvugizi w’inyeshyamba za TPLF n’Ibinyamakuru byo mu Ntara ya Trigray bavuga ko guhera ku munsi w’ejo tariki ya 25 Kanama 2022 Indege z’intambara z‘Ingabo za Ethiopia zatangiye gusuka ibisasu biremereye mu murwa mukuru w’iyo Ntara Mekele ndetse ko bimaze guhitana abantu bane barimo abana babiri mu gihe abagera ku icyenda bamaze gukomereka bikabije.
Kibrom Gebreselassie Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bizwi nka “Aydel ‘biherereye mu mujyi wa Mekele, nawe yemeje ko aya makuru avuga ko guhera ku munsi w’ejo, bamaze kwakira abantu bagera kuri 13 harimo bene bitabye Imana harimo abana babiri n’abagera ku icyenda bakomeretse bikabije bazize ibisasu by’Ingabo za Ethiopia.
Guverinoma ya Ethiopia yo ivuga ko itari kurasa ku baturage nk’uko ibishinjwa na TPLF, ahubwo ko iri kurasa ahari ibirindiro n’ibikorwa bya gisirikare by’inyeshymba za TPLF yise abanzi b’amahoro bongeye kuyishozaho intambara ndetse ko ibi bitero bizakomeza.
Yasabye abasivile kujya kure y’ahari ibikorwa bya Gisirikare n’ibirindiro by’Inyeshyamba za TPLF kugirango batagerwaho n’umuriro w’Ingabo za Ethiopia .
Kuva kuwa gatatu w’iki Cyumweru ubwo ino mirwano yongeraga kubura, Umuryango w’Abibumbye (ONU) ,Leta Zunze Ubumwe z’Amerika( USA), n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE), basabye impande zihanganye guhagarika imirwano zikagana inzira y’ibiganiro kugirango ano Makimbirane amaze amezi 21 abashe guhosha.
Guhera tariki ya 23 Kanama 2022, nibwo imirwano hagati y’Inyeshyamba za TPLF ziharanira kwigenga kw’Intara ya Trigray n’ingabo za Leta ya Ethiopia yongeye kubura ku mupaka uherereye mu majyepfo y’iyi Ntara .
Hari hashize amezi atanu impande zombi zihagaritse imirwano mu rwego rwo gutanga agahenge kugirango imfashanyo z’ibiribwa zari zzaraheze mu mayira zibashe kugera ku baturage bahunze uduce twarimo tuberamo imirwano barimo bazahazwa n’inzara.
HATEGEKIMANA CLAUDE