Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu abura imyaka igera kuri ibiri gusa ngo atangire, benshi bakomeje kwibaza umukandida uzabasha guhangana n’umukandida w’Ishyaka FPR Inkotanyi risanzwe riri ku Butegetsi nyuma yo kwegukana ku nshuro ya gatatu umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
N’ubwo Ishyaka FPR Inkotanyi ritaratangaza uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024, hejuru ya 50% hari amahirwe menshi y’uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ariwe ushobora kongera gutorwa n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kongera ku nshuro ya kane kuyihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu myaka ibiri iri imbere .
Ku rundi ruhande, mu Banyapolitiki bari imbere mu Gihugu batavuga rumwe n’ubutegetsi , DR Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka Green Party akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko Y’u Rwanda na Mr Bernard Ntaganda umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri igice kitaremerwa n’amategeko agenga amashyaka mu Rwanda nibo bamaze gutangaza ko baziyamamariza uwo mwanya ari hejuru y’iyindi mu Rwanda ufite ikicaro ku Kacyiru mu Rugwiro.
Birashoboka kuri DR frank Habineza kuko n’ubusanzwe Ishyaka rye Green Party, ryemewe n’Amategeko agenga amashyaka mu Rwanda kuko no mu matora aherutse yo mu 2017, yiyamamrije uyu mwanya. nubwo yaje gutsindwa amatora , yabashije kwegukana umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’uRwanda.
Gusa muri iyi minsi ,asa nutangiye gutakarizwa ikizere n’Abanyarwanda , nyuma yoho atangarije ko Leta y’Urwanda ikwiye kwicara ikagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo bose, benshi muri bo bafatwa nk’abantu badakwiye kuyobora u Rwanda kubera ibitekerezo byabo bisenya ndetse bishingiye ku ngenbabitekerezo y’Amacakubiri ,guhakana no gupfobya Genoside yakorewe abatusti 1994. Benshi muri aba bakaba bari muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze y’u Rwanda .
binyuze ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda benshi banenze DR Frank Habineza kuri iyi ngingo.
Tugarutse kuri Mr Bernard Ntaganda biragoranye cyane kuko usibye kuba afite imiziro yo kuba yarafunzwe amezi arenga atandatu ,bishobora kumubera inzitizi mu kwemeza ubusabe bwe, yamaze guhagarikwa mw’ishyaka PS Imberakuri ubu rikaba riyobowe na Depite Mukabunani Christine ndetse n’igice avuga ko ayobora kikaba kitaremerwa n’amategeko agenga amashyaka mu Rwanda .
Muri Opozisiyo ikorera hanze Madame Nadine Kansime Umuyobozi w’Ishyaka Amahoro People Congress rya Padiri Nahimana Thomas n’Umunyamakuru Didas Gasana wahoze ari umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuseso nabo baheruka gutangaza ko biteguye kuza mu Rwanda bagahangana na FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Kuri Nadine Kansime nawe bisa nko kwikirigita ugaseka ,kuko nawe kugeza ubu ishyaka rye ritaremerwa gukorera mu Rwanda ndetse rikaba rishinjwa kuba rigizwe n’abantu nka Padiri nahima Thomas wanarishinze babaswe N’amacakubiri ashingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya Hutu Power.
Didas Gasana we n’umuntu ushakishwa n’Ubutabera bw’uRwanda kubera gukwirakwiza amakuru y’ibihuha no kubangamira umudendezo w’igihugu yakoze ubwo yari ikiri umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso.
Nubwo aba aribo bamaze gutangaza ko bazahangana na FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 24 hashobora kuboneka n’abandi tutaramenya ariko, abakunze gukurikirana Politiki yo mu Rwanda bemeza ko mu gihe Ishyaka FPR Inkotanyi rimaze kuba ubukombe yaba imbere mu gihugu ,no hanze yacyo kubera ibikorwa by’indashikirwa birimo kongera kubaka u Rwanda nyuma y’amakuba yarugwiririye mu 1994, kunga abanyarwanda n’ibikorwa by’iterambere byigaragaza no gutuma u Rwanda ruba ikitegererezo ku ruhando mpuzamahanga bizagora aba banyapolitiki guhangana naryo, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu myaka ibiri iri Imbere.
HATEGEKIMANA Claude