Umwe mu mitwe y’inyeshyamba z’abanyarwanda zikorera muri DRC witwa FPP Abajyarugamba barashinjwa kuba bivuganye abagabo babiri b’abahinzi muri Teretwari ya Rutshuru mu gace ka Nyamitwitwi ho muri Nyamilima muri Gurupoma ya Binza
Nk’uko byatangajwe n’imiryango y’aba bombi ngo aba bagabo bari batuye mu mudugudu wa Buramba bakaba bakoraga imirimo y’ubuhinzi mu mirima yabo iri muri NYAMURAGIZA. Aba bombi kandi ngo bagendaga bagakambika yo ariko bakajya bagaruka mu ngo zabo. Gusa guhera kuwa 22Kanama 2022 nibwo bagiye mu mirima ntibagaruka, hanyuma batabaza imiryango ibegereye bigera n’aho biyambaza umuryango mpuza mahanga utabara imbabare COIX Rouge ,ku wa 25Kanama baraza bajya mu mirima ,hanyuma basanga barapfuye.
Birakekwa ko baba bishwe n’inyeshyamba za FPP Abajyarugamba n’ubwo hari abakekaga y’uko baba bazize inyeshyamba za FDRL zikunze gukorera muri ako gace ibijyanye n’ubuhinzi.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abahinzi barenga 17 bo muri Buramba na Nyamilima bamaze kwamburwa ubuzima n’inyeshyamba zitandukanye. Birakekwa ko abahaburiye ubuzima bashobora kwiyongera kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko Atari bariya bagabo gusa baburiwe irengero.
Ntawabura kwibaza ku iherezo ry’ubwicanyi butaretsa buhora mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Uwineza Adeline