Mu nkuru yatambutse kuri Radiyo Okapi batangaje ko kuri uyu wa 27 Kanama abantu bagera kuri 12 bo muri komini Mongwalu ,iherereye muri Kivu y’amajyaruguru bashimuswe n’inyeshyamba za CODECO.
Umuyobozi wa Komini Mongwalu, Jean Pierre Bikilisende, yavuze ko uyu mutwe witwaje intwaro ukomeje guhungabanya umutekano ku rwego rukomeye, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Yongeyeho ko bahise bashyiraho amasaha abaturage batagomba kurenza bataragera mu ngo, ndetse inzego z’umutekano zakajije amarondo mu gukumira ko ibi bitero byakomeza kwiyongera.
Ingabo za DRC nazo zemeje aya makuru ,kandi zitangaza ko ziri guhiga bukware abo bagizi ba nabi.
Umuhoza Yves