Umuhango wo gushyingura José Eduardo dos Santos wayoboye Angola, witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zitandukanye, barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’uwa DRCongo, Félix Tshisekedi.
José Eduardo dos Santos wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize kwa Nyakanga, yashyinguwe mu murwa mukuru wa Angola.
Uyu muhango kandi witabiriwe na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville ndetse na perezida wa Portugal.
Uyu muhango kandi wanakurikiranywe n’abaturage benshi ba Angola, bagiye bagaragaza agahinda kenshi aho bari bambaye imyambaro iriho ifoto ya nyakwigendera José Eduardo dos Santos.
Umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma wabaye nyuma y’iminsi micye muri Angola habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe n’ishyaka MPLA risanzwe riri ku butegetsi.
Gusa ishyaka UNITA ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ryamaganye ibyavuye mu matora ndetse hazamuka umwuka mubi ushobora gutuma habaho imyigaragambyo.
Ubutegetsi muri Angola, bwasabye abaturage kutigaragambya kuko iki Gihugu cyari cyakiriye abashyitsi barimo abakomeye b’abakuru b’Ibihugu bari baje mu muhango wo guherekeza uwahoze ari Perezida wabo.
RWANDATRIBUNE.COM
Mu bintu yakoze,yahanganye igihe kinini na Dr Jonas Savimbi wayoboraga ishyaka rya UNITA wafashwaga na CIA.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.