Muri videwo yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga mu gitondo cyo kuri uyu wambere,yagaragazaga umu polisi wo mu mujyi wa Kinshasa, uri gukururwa n’abaturage b’abanye-Congo bamujyanye kumufunga ngo kubera gutoteza abaturage bari bari gukoresha umuhanda yari arimo.
Aba baturage bagizwe n’insorersore z’abanye –Congo bateruye uyu mugabo bamutwara amaguru adakora hasi, bavuga ko barambiwe gutotezwa nawe, ndetse bamwe nti batinyaga no kuvuga ko atoteza umuhanda.
Si ubwa mbere abaturage binubira abapolisi bo muri iki gihugu kubera ukuntu bamunzwe na Ruswa, ngo dore ko iyo umuhiseho atakwatse akantu biba ari amahirwe.
Ibi kandi hari mo n’ababihuza n’imibereho yabo muri iki gihugu bnavuga ko n’ubwo ari abakozi ba Leta kugira ngo bakore ku mushahara wabo n’ubwo nawo ari intica n’ikize bigoye cyane, bagahitamo rero kwihemba binyuze mu kwambura abaturage utwabo.
Umuhoza Yves