Bernard Ntaganda umunyapoltiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaba n’umuyobozi wa PS Imberakuri igice kitaremererwa gukorera mu Rwanda avuga ko atanyuzwe n’ingendo perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame aheruka gukorera mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’ Uburengerazuba.
Ibyo Me Bernard Ntaganda anenga bikubiye mu ngingo ebyiri Nk’uko yabigaragaje mw’Itangazo NO 015/PS.IMB/NB/2022 ryo kuwa 28 Kanama 2022.
Mu Ngingo ya Mbere Bernard ntaganda avuga ko kuba perezida wa Repuburika yafata urugendo agasura abatura no gukemura ibibazo byabo ,ari inshingano ze kandi ko ari igikorwa Kiza ariko ko igikomeje kumutangaza ngo n’uburyo ,ibibazo Perezida Kagame yakiriye harimo byinshi yari yarakiriye mu m myaka yashize agasaba abayobozi ku bikemura mu gihe cya vuba, ariko ntibibonerwe ibisubizo , akaba yarongeye kubyakira mu ngendo aherukamo mu cyumweru tuvuyemo.
Kuri Bernard Ntaganda ngo bigaragaza ko abayobozi batita ku bibazo by’Abaturage ahubwo bemerera umukuru w’Igihugu ko bagiye kubikurikarana byanyirarureshwa yamara kugenda bagaterera agati mu ryinyo.
Bernard Ntaganda kandi ngo Ntago yashimishijwe n’uburyo abarinda umukuru w’Igihugu bitwaye kuri Minisitiri JMV gatabazi ngo kuko we asanga baramuhohoteye.
Avuga ko ubwo Mininisitiri Gatabazi yashakaga kwegera Perezida Kagame abamurinda bamufashe mu mashati nk’igisambo bamubuza kumwegera nkaho arwaye Ebola.
Kurundi Ruhande ariko abazi Bernard Ntaganda bemeza ko ntakintu ajya Ashima gikorwa n’ubutegetsi buriho kuko burigije usanga anenga gusa ariko akirengagiza n’ibindi byinshi byiza ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwagezeho kuva bwajya ku Butegetsi.
Bakomeza bavuga ko N’ubwo hari bimwe mu bibazo bigezwa kuri Perezida Kagame ,abayobozi ntibabashe kubikemura nk’uko yabibasabye, hari ibindi bibazo byinshi by’Abaturage biba bimaze igihe by’irengagizwa n’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze bigakemurwa ari uko Perezida Paul Kagame asuye abaturage .
HATEGEKIMANA Claude