Abakora ibikorwa bikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda, basabiwe kugabanyirizwa imisoro n’abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungio by’igihugu.
Ibi aba badepite bagize Komisiyo y’ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu babisabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro ngo bakore ibishoboka byose inganda zikora ibikorerwa mu Rwanda zigabanyirizwe imisoro zicibwa kuko byagaragaye ko zishyura menshi kurenza ibiva hanze.
Aba badepite bavuga ko ibi ari ibibazo bagejejweho n’abafite inganda hirya no hino mu gihugu.
Basobanura ko kuzamura imisoro ku bafite inganda zikora Made in Rwanda bikomeje gukoma mu nkokora gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ibintu bituma Leta ikomeza gutumiza hanze ibicuruzwa bihenze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, iyi komisiyo yagiranye ikiganiro na MINICOFIN na RRA.
Barebeye hamwe ibyanozwa mu ngingo z’amategeko agamije guhindura politiki y’imisoreshereze hagamijwe kugabanya imisoro mu rwego rwo korohereza abaturage gukora ndetse no kureshya abashoramari gukorera mu Rwanda batikanga umusoro uremereye