Urubanza rwa Hategekimana Philippe Alias Biguma ruri kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya yongeye Kumushinja uruhare yagize k’urupfu rw’ Abatutsi 75 biciwe muri ISAR – Songa.
Ubuhamya butangwa mu rubanza rwa Biguma bwiganjemo iby’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR-SONGA, aho umwe mu batangabuhamya yavuze uko abo mu muryango we bagera kuri 75 bahiciwe.
Ubu buhamya urukiko rwatangiye kubwumva kuva kuwa 12 kugeza kuwa 16 Kamena 2023.
Uyu mutangabuhamya w’umugabo, atuye Mushirarungu ya Kinazi, ni Umuhinzi, abavandimwe be basaga 75 biciwe muri Isar-Songa.
Yagize ati “Muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 twahungiye muri isar-Songa batwiciye imiryango. mu muryango wanjye twageraga kuri 75 twari kumwe n’abandi bari bahungiye iwacu. Twahagurutse iwacu 21/4/94, baduhagarikira i Kinazi. Twashakaga kugana i Burundi. Bataduhagaritse hafi y’urugo rwa Ndayisaba Philippe.”
Yongeyeho ko bahuye n’imodoka ya Gisirikari bati murajya he? Tuti turimo guhunga. Murahunga iki? Turasubiza ngo abashaka kutwica. Baravuga bati nta ntambara iri iwanyu nimusubire iwanyu biriya ni ibisambo biturutse ku Gikongoro biza kubatwara inka. Mugende murwane nabyo.
Yakomeje avuga ko babasubije inyuma, ariko baza kongera guhunga kuko bari bakumiriwe kujya i Burundi, bakabohereza muri isar-Songa, aho avuga ko mu gihe bahamaze bagerageje kwirwanaho barwana n’ibitero bitandukanye kugeza ubwo haje ibitero simusiga biyobowe n’abasirikare.
Yagize ati “Muri isar-songa haje kuza indege iduca hejuru iratureba irangije iragenda. Noneho tariki 28 nibwo haje abasirikari benshi bashyira ku musozi izindi mbunda, ahatwitegeye neza abandi basirikari bari bagose isar-Songa n’interahamwe. Baraturashe, barasa inka, barasa buri kintu cyose.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko we yaje kubasha kuhava agahungira i Burundi.
Abajijwe ku bijyanye n’umugore we, avuga ko atahigwaga umugore yari umuhutukazi ndetse ngo yanze ko bahungana, asigarana n’abana. Yakomeje avuga ko ibyabaye ku muryango we byamuteye ihungabana dore ko yasigaye ari nyakamwe.
Hategekimana Phillipe w’imyaka 66 y’amavuko wari umujandarume ufite ipeti rya adjudant-chef’ ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye mu majyepfo y’u Rwanda.
Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Yigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, mu 2017 ubwo yamenyaga ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi yahise ahungira muri Cameroun mu 2017, hanyuma
mu 2018 atabwa muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun yoherezwa mu Bufaransa. Yahakanye ibyo byaha byose arengwa.
si ubwa mbere iki gihugu kiburanisha abanyarwanda bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda nyuma y’uko umubano w’ibihugu byombi wongeye kugenda neza.