Diaspora y’Abanyekongo batuye mu bihugu by’u Burayi bibumbiye mu muryango DAC (Diaspora Congolaise Agissante) bakamejeje bavuga ko bifuza ko Perezida Tshisekedi ava ku butegetsi agasimburwa na Dr Denis Mukwege.
Ibi ni ibikomeje kugaragazwa n’Abanyekongo benshi, mu gihe Dr Mukwege yitegura gukora ingendo mu Bihugu nka Danemark, u Buholandi, u Bwongereza, Suede, Estonia, Pologne, Norvege, Portugal Espagne, u Budage, u Butaliani, Finland na Luxembuourg no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba banyekongo bavuga ko Dr Mukwege Denis wamenyekanye cyane kubera igihembo cy’amahoro kiswe ‘Prix Nobel’ Yegukanye mu mwaka wa 2019, kubera kwita ku bategarugori bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara zibasiye Kivu y’Amajyepho, akwiye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2023, agasimbura Perezida Tshisekedi ku butegetsi bo bemeza ibibazo bya DRCongo byamurenze ndetse yananiwe kuyobora iki Gihugu.
Ikindi bashingiraho, ni uko Dr Mukwege Denis yagaragaje kenshi gukunda Igihugu akaba yarakunze kwamagana atarya Iminwa Intambara ibihugu bikomeye byo mu karere n’iby’Uburegezaba bemeza ko byashoye kuri DRCongo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM