Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Vithal Kamerthe yitabiriye inama yabereye i New Delhi mu Buhinde ahaberaga inama y’iminsi itatu, avuga ko u Rwanda arirwo ntandaro y’ihungabana ry’ubukungu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyo nama yigaga ku bukungu irasozwa, kuri uyu wa 16 Kamena. Yateguwe na Exim Bank, yahuje ibihugu by’ Afurika n’u Buhinde hagamijwe iterambere.
Muri iyo nama, Vital Kamerthe yasobanuye ko u Rwanda arirwo ntandaro yo kuba igihugu cye kidatera imbere mu bukungu. kuberako arirwo ruyishozamo intambara, bigatuma abaturage bahora bahunga ntibabone uko bahinga cyangwa bacuruza, bigakurura inzara mu gihugu.
Vital ubwe yagize ati “Ubukungu bwacu ntibutera imbere, kandi dufite umutungo kamere wakadufashije gutera imbere, ariko kuko u Rwanda ruhora rudushora mu ntambara ntitubugera. Uyu muturanyi wacu niwe utuma tudatera imbere.”
Umunyarwanda wari witabiriye iyi nama, yabwiye abari mu cyumba ko badakwiriye kuyobywa n’amagambo ya RDC, ijyana ibibazo bya politiki yayo y’imbere mu gihugu mu nama zitandukanye.
Yagize Ati “Ni ingenzi cyane kwirinda kuyobya Isi binyuze mu kuzana ibi bibazo bya politiki by’imbere muri RDC muri iyi nama. Hari ibisubizo bitandukanye biri gushyirwa mu bikorwa kandi u Rwanda rwifuza ko umuturanyi warwo agira uruhare muri iyi myanzuro igamije gukemura aya makimbirane mu mahoro.”
Mu gusubiza, Vital Kamerhe, umushi ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo wari umaze igihe yirinda kuvuga ku bibazo bya M23 byahahamuye abanyapolitiki ba Congo, yahereye mu mateka ya Congo n’u Rwanda, arayacurika kugira ngo ashimishe imitima y’Abanye-Congo bari muri icyo cyumba.
Ese M23 yateye ivuye mu Rwanda ?
Cyakora uyu munya Politiki mu magambo ye hagaragayemo kwivuguruza gukabije aho yasobanuye ibya M23 abivanga vanga.
Kamerhe yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butazi uburyo M23 yateye iturutse muri Uganda no mu Rwanda.
Yongeye ho ati”Iki ni ikinyoma no gushaka kuyobya abantu kuko igihande cya M23 kiyobowe na Gen Sultan Makenga cyateye Congo kitabarizwaga mu Rwanda. Bari impunzi zizwi zituye muri Uganda, kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bwajyaga no kubasurayo.”
Ikindi ni uko Kamerhe atavuga uburyo M23 yamaze amezi icumbikiwe i Kinshasa mu mwaka wa 2021, itunzwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Uwo mutwe uvuga ko hari ibyo wari wemeranyije na Tshisekedi ntabishyire mu bikorwa, kuki Kamerhe atabikomozaho?
Kamerhe ntavuga kuri FDLR
Mu bisubizo byose Kamerhe yatanze yikoma u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo bya Congo, ntaho yakomoje ku mutwe w’inyeshyamba wa FDLR umaze imyaka ufashwa kandi unakorana na Leta y’icyo gihugu.
Kamerhe yashishikajwe no kugaragaza uburyo raporo y’impuguke za Loni yashinje ingabo z’u Rwanda kuba muri RDC, nyamara ntavuga ko iyo raporo ari nayo ishinja FARDC gukorana no gufasha FDLR, umutwe w’iterabwoba wafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga.
Kamerhe kandi ntagaragaza uruhare rw’abayobozi ba Congo mu bibazo icyo gihugu gifite, kuri we byose ni u Rwanda. Niba M23 ifashwa n’u Rwanda, ntavuga ufasha indi mitwe isaga 250 isigaye ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.