Abarwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu buhungiro bakunze kugaragaza ibitagenda neza mu Rwanda, bavuga ko ntacyo abayobozi bakora ngo igihugu gitere imbere, nyamara nta n’umwe ugaragaza ibitagenda neza ngo yerekane n’umuti w’uko byakagombye kumera, k’uburyo benshi bibaza icyo abo banyapolitiki bazanye ngo babayoboke bikabayobera.
Aba banyapolitiki bakorera hanze y’u Rwanda, kenshi usanga bagaragaza ibitagenda neza mu Rwanda ,bagasaba ko abayobozi b’u Rwanda bakagombye kuvaho kuko ntacyo bakora, ndetse bakanabashinja gukorana n’ubwoko bumwe bagashyira k’uruhande ubundi.
Gusa iyo witegereje neza aba banyapolitiki na Politiki yabo usanga bamwe baramunzwe n’ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko, ndetse aricyo bimirije imbere, k’uburyo utekereza icyo u Rwanda rwakunguka rubaye ruyoborwa nabo nk’uko babyifuza.
Aha twagaruka cyane kubakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Padiri Nahimana Thomas uba mu gihugu cy’Ubufaransa, hakaza Jean Paul Ntagara uba muri Kanada (CANADA) hakaza Faustin Twagiramungu hamwe na Kayumba Nyamwasa, aba bose nta murongo ugaragara batanga k’uburyo wabizera ukabashinga imirimo ikomeye nko kuyobora igihugu.
Tugarutse nko kuri Padiri Nahimana uherutse gutangaza ko yifuza abasazi nkawe nkigihumbi ngo bazamufashe guhungabanya amatora yo mu Rwanda, hejuru y’uko ari umwe mu bifuzaga kuyobora icyo gihugu,aha wakwibaza iyo politiki aho yerekeza bikakuyobora.
Faustin Twagiramungu ufite ishyaka rikorera iyo mu mahanga ryitwa RDI Rwanda nziza nawe akunze kumvikana anenga imiyoborere iri mu gihugu cy’u Rwanda nyamara nta munsi n’umwe yigeze yumvikana avuga uko byagombaga kugenda, cyangwa se ngo atange igitekerezo cy’uko bagomba guhindura ibyo abona bitagenda neza.
Naho Kayumba Nyamwasa we yanakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda ahita ahungira hanze. Uyu mugabo ufite umutwe w’iterabwoba wa LNC wagabye ibitero by’amagerenade mu mujyi wa Kigali, mbese uyu wo ni umutwe w’iterabwoba.
Uwo ariwe wese rero yakwibaza ikibazo kimwe, ese ni akahe gashya abarwanya Leta y’u Rwanda biteguye kuzanira u Rwanda, ngo tube aribo tuyoboka?
Umuhoza Yves
Aba ni abasazi kandi ntanicyo bageraho uretse kuvuga biriya ngo abakoroni bakomeze babahe amaramuko. Ese hari icyo H.E atakoze ngo yubake ubumwe bw’abanyarwanda? Uu twagiramungu alias rukokoma ntiyahawe byose koko? yatashye bakamuha pansiyo ye aho kwirirwa yigunze kandi ntawamuheje murwe uretse inda mbi n’ingengabitekerezo yavukanye. Ko bari bamwishe se azi neza abana bamubohoje bapfuye kubera kumukiza bene wabo bamushakaga? Yewe bazirunge zange zibe isogo.
Naho Padiri na Papa yarumiwe ubwo yategeka nde nawe yiyita umusazi? N’ababigerageje barumiwe. RDC yirirwa ivuga ngo iratera u Rwanda barangiza bakiyambaza amahanga nabyo bikabananira kubera inda zabo no kutamenya icyo barwanira . Icyuya cy’abana bu Rwanda n”amaraso yamenetse birahagije ngo u Rwanda rube urwo arirwo uyu munsi. U Rwanda ni ruto ariko abarurimi si bato.
Nyine hejuru y’inenge buri wese afite ari nayo yatumye atumuka (ingengabitekerezo yo kwanga urunuka Abatutsi, ubusambo, ubwibone, kutanyurwa, gucika ubutabera, etc) hiyongeraho n’ibisazi! None se urumva bafite iki kindi mu mutwe kitari ibisazi niba bivugira ngo aho gukangurira rubanda bazashakisha abasazi hari aho baguhishe koko ko umusazi asara akagwa ku ijambo ingirwapadiri finally ntagaragaje uwo ari we wa ntawe!? Twe tuzi aho Nyakuramba KAGAME Paul yadukuye aho atugejeje n’aho yerekeza Igihugu bityo Imana yo mu Ijuru ikomeze imuturindire ntakindi.
Mu byukuri bariya mwavuze bose ntacyo batumarira kuko barashonje cyane. Ariko dutandukanye bo ubwabo nibitekerezo byabo. Bimwe ni sawa ibindi wapi. Ingero:
1. Nibavugako diplomatie y’u Rwanda itameze neza yashyize abaturage mu kaga bazaba babeshye.
2.Nibavugako public transport yo mu RWANDA yuzuyemo ibibazo bazaba babeshye? Kandi ahanini bitewe na monopoly y’abakomeye.
3.Nibavugako education yo mu RWANDA yuzuyemo guhimana bazaba babeshye?
4.Nibavugako ruswa mu nzego z’ibanze cyane cyane mu myubakire bazaba babeshye?
5.Nibavugako service z’ubutaka zikoze ku buryo nta ruswa bidakunda bazaba babeshye?
6.Nibavugako abantu bakomeje kuraswa mu kico badashyikirijwe ubutabera bazaba babeshye?
7. Nibavugako amategeko yo mu RWANDA asobanutse ariko akubahirizwa bitewe nimpamvu aho kuba buri gihe bazaba babeshye?
8. Nibindi
UMWANZURO:BURYA NGO ZITUKWAMO NKURU H.E.Paul KAGAME NTAKO ATAGIRA ARIKO ABO ATORANYA NGO BAMUFASHE BAKUNZE KUMUVANGIRA. BITYO RERO IMPANDE ZOSE ZIKOSORE IBITAGENDA NAHO BARIYA BAVUZWE MURI IYI NKURU YAVUZWE HEJURU NTACYO BAMARIRA URWANDA NABIHAMYA ARIKO NATWE DUKOSORE RWOSE.