GAFCON ihuriro ry’Abangilikani muri Afurika ryatangaraije abayobozi b’iri dini bo mu bwongereza ko Afurika yigenga itandukanye no kuba yaba ikoronezwa n’Abongereza.
Ni ibintu byatangajwe n’umuyobozi w’iri huriro Musenyeri mukuru wa GAFCON , Laurent Mbanda, ubwo yavugaga kumagambo yatangajwe na Musenyeri w’Anglicane muri Canterbury, Justin Welby, usanzwe ashinzwe iri Dini ku isi.
Uyu muyobozi yamenyeshejwe ko Afurika yigenga bitari bikwiriye ko igendera munsi y’ibiganza b’Abongereza,nk’uko bimaze iminsi byigaragaza ko iki gihugu gishaka kwigaragaza nk’ikiyoboye isi.
Ibi kandi byazamutse nyuma y’uko Musenyeri Justin Welby asakuje asaba ko Uganda yahagarika ibihano yashyizeho bihana abatinganyi.
Umuyobozi w’iri huriro yanatangaje ko ihuriro ryabo ryitandukanije n’itorero ryo mu Bwongereza ku mugaragaro kuko bifuza ko baba ibikoresho by’Ubwongereza kandi bitashoboka.
Iri huriro kandi ryaherukaga kuvuga ko ritacyemera ubuyobozi bwa Canterbury , buyobowe na Justin Welby, kuko bwita kubidafite akamaro aho kwibanda kubyahesha itorero ryabo agaciro.
Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 14 Kamena ryagiraga riti “ Tuzakomeza guhagarara ku mahame y’umukristu kandi tuzaharanira kurwanya ibyasenya ukwemera byose.”
Banemeje ko icyo Bibiliya yigisha aricyo bazakomeza kugenderaho kugeza igihe isi izashirira.
umuhoza yves
Niba koko ABANGILIKANI bo muli Africa bashaka kwiyomora kuli Anglican Church of England,nibabanze bahindure izina.Kubera ko Anglican Church yashinzwe n’umwami wa England witwaga Henry VIII,kugirango ashobore kurongora abagore benshi.Ntabwo Anglican yashinzwe na Yesu nkuko abayoboke bayo bavuga.Ndetse bigisha byinshi bitandukanye n’uko Yesu yigishaga,kandi bagakora ibyo yatubujije.Dore ingero 2 gusa: Abangilikani basenga ubutatu,mu gihe Yesu yadusabye gusenga SE wenyine nkuko Matayo 4,umurongo wa 10 havuga.Bivanga cyane muli politike kandi Yesu yarabitubujije.Urugero,umukuru w’Abangilikani,niwe warahije Prime Minister wa England ejobundi.