Abarwanyi ba TPLF baharanira ubwigenge bw’Intara ya Tigray muri Ethiopia, bafashe umugi wa Kobo uherereye mu Ntara ya Amhara mu Majyaruguru ya Ethiopia nyuma yo gutsinsura ingabo za Leta ya Ethiopia berekeza mu majyepho hafi n’umupaka w’Intara ya Amhara na Tigray.
Igisirikare cya Ethiopia cyo gitangaza ko cyari cyatangiye kuva muri uwo mugi ku bushake, mbere gato y’uko Abarwanyi ba TPLF bahafata, mu rwego rwo kwirinda ko habaho umubare munini w’Abaturage bahasiga ubuzima.
Ubu imirwano ikomereje mu misozi miremire ya Amhara hafi y’uwo mugi ariko, abaturage bahatuye bakemeza ko bakurikije uko ibintu byifashe ubu, ibintu bishobora guhinduka isaha iyariyo yose.
Guhera tariki ya 23 Kanama 2022, nibwo imirwano hagati y’Inyeshyamba za TPLF ziharanira kwigenga kw’Intara ya Trigray n’ingabo za Leta ya Ethiopia yongeye kubura ku mupaka uherereye mu majyepfo y’iyi Ntara nyuma y’Amezi agera kuri atanu impande zombie zitanze agahenge kugirango imfashanyo z’ibiribwa zigenewe abaturage bahunze imirwano zibashe kubageraho.
HATEGEKIMANA Claude