Uwahoze ari Perezida wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Raïs Joseph Kabila, yasabye abaturage ba Congo kumufasha kurwanya umwanzi wabo, kugirango igihugu cyabo kive mu kaga kirimo k’intambara, cyongere kugira amahoro.
Ibi yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Top Congo FM, kuri uyu wa16 Kamena ubwo yasabaga abambari be ba banye Congo guhaguruka bakavana igihugu cyabo mu kaga.
Yafashe uyu mwanya nyuma y’uko mu minsi ishize Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo yafashe imbwirwaruhame akamagana Moise Katumbi wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko atigeze afata umwanya wo kwamagana umwanzi wabo wabashoye mu ntambara ariwo u Rwanda rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23.
Joseph Kabila bakunze kwita “Raïs” yayoboye Republika ya Demokarasi ya Congo guhera mu mwaka wa 2001 Kugeza mu mwaka wa 2019. Aho yaje gusimburwa na Perezida Félix Tshisekedi. Kabila kumunsi w’ejo hashize akaba yaratangarije Abanye congo ko hari icyo yumva ashaka kuvuga mu minsi mike iri imbere, nk’uko byamaze gutangazwa n’umunyamakuru Madamu Barbara.
Abambari ba Joseph Kabila bakavuga ko kuba Republika ya Demokarasi ya Congo, iri mukaga kurubu ari ingaruka zaba zaraturutse i kingakati. Abanyekongo benshi bakaba bategereje icyo Raïs abategurira kuzababwirank’uko yavuze ko azabivuga mu minsi mike iri imbere.
Twabibutsa ko RDC Imaze imyaka irenga 20 iri mukaga k’intambara zurudaca hagati yimitwe y’inyeshamba zimbere mugihugu n’inyeshamba ziva mumahanga. RDC ikaba ibarigwamo inyeshamba zibarigwa mumagana.
N’intambara zimaze gukura abaturage ibihumbi n’ibihumbi mubyabo abandi benshi bamaze kwicwa n’intambara ahanini iz’intambara zibera mu burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.